Nyagasani! Wowe Nyagasani Nyirimbabazi! Uri Ubuhungiro
bw’abagaragu bawe bose. Uzi amabanga kandi ubona ibintu byose. Twese turi
abanyantege nke nyamara Wowe uri Nyirububasha, Ushobora byose. Twese turi
abanyabyaha kandi Uli Ubabarira abanyabyaha, Nyirimpuhwe, Nyiribambe.
Nyagasani wikwita ku ngeso mbi zacu. Tugirire ukurikije
inema yawe n’ubugwaneza bwawe. Ingeso mbi zacu ni nyinshi,ariko inyanja y’imbabazi
zawe ntigira iherezo, intege nke zacu zirahimbye ariko ibimenyetso by’ubutabazi
bwawe ntibishidikanywa.Dukomeze rero kandi udutere imbaraga.Duhe gukora
igikwiranye n’irembo ryawe ryera.Murikira imitima yacu,amaso yacu uyahe kubona
neza n’amatwi uyahe kumva neza,kiza abarwayi kandi uzure abapfuye. Abakene
bakungahaze kandi abatinya ubahe amahoro n’umutekano. Twemere mu bwami bwawe.
Tumurikishirize urumuri rw’Ubuyobozi.
Uri Nyirububasha kandi Uri Nyirubushobozi,Uri Umunyabuntu!
Nyiribambe! Umugwaneza!
Comments
Post a Comment