Mu gihe cy’ibindi bibazo,ABDU’L-BAHA yatanze inama muri aya
magambo: “Mu munsi nk’uyu,ubwo amakuba n’ibigeragezo byari byugarije isi,ubwoba
n’umushyitsi bitigisa isi,mukwiye kugira ugukomera no gushikama kandi mufite mu
maso hanezerewe,nk’uko mu bushake bw’Imana, umwijima w’ubwoba n’ibyikango
bishobora gukurwaho iteka, n’urumuri rurabagirana rw’icyizere rugasesekara ku
isi. Isi iri ahantu ikeneye cyane icyizere ndetse n’ubushobozi butangwa
n’imyemerere. Nshuti bakundwa, hashize igihe kinini mubana mu matsinda
y’imyizerere afite indangagaciro zikenewe muri iki gihe nka: ubumwe no
kwiyumvanamo, ubumenyi no gusobanukirwa, umuco wo gusengera hamwe no guhuza
imbaraga.
Byongeye kandi, twagezweho n’uburyo umuhati wo gukomeza ziriya
ndangagaciro byakomeje imiryango, nubwo hari ibintu byagiye bikoma mu nkokora
imigendekere myiza y’ibikorwa byazo. Nubwo bagerageje guhangana n’ibibazo
bishya, abizera bagiye bishakamo ibisubizo bagashaka uburyo bukomeza ubushuti
bwabo no guhumurizanya hagati yabo, ndetse n’ibizwi kuri bo nk’ubumenyi bwa
roho n’indangagaciro z’umudendezo,icyizere,no kwishingikiriza Imana. Icyavuye
mu biganiro byahabaye,abantu bari kumwe cyangwa kure, byabaye inkomoko
y’ugushikama n’inyigisho ku bandi benshi.
Comments
Post a Comment