Ibihungabanya isi biturutse ku madini no ku mibanire
y’abantu.
“…Isi iri mu kaga gakomeye kandi ubujiji bukabije bwiganje
mu mitima y’abayituye…”
“…Mu by’ukuri mvuze ko: kudakabya ni ngombwa mu bintu byose,
kurenza urugero niho ibibi byose bituruka.Murebe uko amajyambere
y’iburengerazuba yahindutse isoko y’iterabwoba mu bantu! Igikoresho cy’ubugome
cyagiye kiboneka buhoro buhoro, none hadutse ubugome bukabije,busenya ubuzima
ku buryo amaso n’amatwi bitigeze byumva cyangwa ngo bibone ibintu nk’ibyo…”
“…Amajyambere atuzanira ibyiza iyo atarengeje urugero naho
iyo yarurengeje ahinduka isoko y’ibibi byinshi…Umunsi uregereje ubwo ayo
majyambere azatwika imijyi yose yo ku isi…”
“Abantu bazinangira mu bugome kugeza ryari? Imiyaga
y’ubwihebe irahuhira mu byerekezo byose, kandi amahane atandukanya kandi
ababaza abantu ariyongera buri munsi.Ubu ibintu bimeze nabi cyane kandi
ibimenyetso by’imvururu n’impagarara bishobora kugaragara…”
“…Ubu isi iri ku gise. Umubabaro wiyongera buri munsi.
Yahindukiriye ubuhakanyi n’uburiganya. Izagumya yinangire mu buriganya bwayo,
ariko igihe cyagenwe nikigera uwo mwanya hazaza ikintu kizahindisha abantu bose
umushyitsi…”
“…Yemwe abatuye isi, mumenye ko icyago gitunguye kibariho
kandi ko igihano gikomeye kibategereje. Ntimwibwire ko ibikorwa byanyu bishobora
gusibangana imbere yanjye.Ibikorwa byanyu byose byanditse ku mabuye
y’isarabwayi…”
“…Yemwe bantu! Twabageneye igihe ntarengwa. Icyo gihe
nikigera mutariyemeza kugarukira Imana,ukuboko kwayo kuzabaremerera maze
imibabaro myinshi ibagote mu mpande zose…”
BAHA’U’LLAH
Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri izi nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300.
Igihe ushaka kugira icyo uvuga ku nkuru umaze gusoma ujya ahagana hasi handitse "post a comment"
E-mail yacu ni : aslbahai.gisenyi@yahoo.fr
Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose.
Comments
Post a Comment