Habw’ikuzo Nyagasani Mana yanjye! Ndakwinginze, mu bicu
by’inema yawe isendereye ,manura umuvu uzasukura imitima y’abagaragu bawe
igishobora cyose kubabuza kwitegereza Uruhanga rwawe no kuguhindukirira, kugira
ngo bose bashobore kwemera Uwabahaye ubuzima, Umuremyi wabo.
Kubw’imbaraga z’ububasha bwawe, bafashe rero Mana, kugera mu
mibereho yabaha gutandukanya bitabagoye
impumuro mbi n’imibavu y’umwambaro w’Uwitwa Izina ryawe ry’ikuzo kandi
ryashyizwe hejuru cyane,kugira ngo bashobore kukwerekezaho urukundo rwabo rwose
no gusogongera ku gusangira nawe kuzuye ku buryo, niyo bahabwa ibyiza byose by’isi
n’ijuru, babona ko bidakwiriye kubyitaho kandi bange icyababuza kukwambaza no kwamamaza
urwibutso rwawe.
Uwo nkunda cyane, Cyifuzo cy’umutima
wanjye,ndakwinginze,umugaragu washatse Uruhanga rwawe, murinde imyambi y’abakwihakanye
n’amacumu y’abahakanye Ukuri kwawe.
Muhe rero kukwitangira byuzuye,gutangaza izina ryawe no
kugumisha amaso ye ku ruhimbi rw’Ukwigaragaza kwawe.
Mu by’ukuri,Uri Utarigeze na rimwe yirukana ku irembo ry’impuhwe
ze abashyize ukwizera kwabo muri Wowe, ntubuze n’abagushatse kugera ku rubuga
rw’impuhwe zawe.
Nta yindi Mana Itari Wowe, Nyirububasha Usumba byose, Ufasha
mu byago,Nyirikuzo,Udatsimburwa, Utavuguruzwa.
Comments
Post a Comment