Skip to main content

Posts

Showing posts from August, 2020

AMASENGESHO YA BAHA'I: IBIGERAGEZO N’AMAGORWA

  Wowe ibigeragezo byawe ni umuti ukiza ku bari hafi yawe,inkota ni icyifuzo gikomeye ku bagukunda bose,umwambi ni icyifuzo cya mbere cy’imitima igushaka, kandi itegeko rikaba ryonyine ukwizera kw’abemeye ukuri kwawe! Kubw’ubwiza bwawe n’ububengerane bw’Uruhanga rwawe, ndakwinginze, dukwizeho ikizatuma tukwegera, giturutse mu ruhimbi rwawe rwo mu ijuru. Komeza rero intambwe zacu mu Ntego yawe,Mana yanjye, murikira roho zacu n’imirasire y’ubumenyi bwawe kandi uboneshereze imitima yacu n’uburabagirane bw’amazina yawe. Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri izi nimero zikurikira:  + 250 788590588,  + 250 788438300. Igihe ushaka kugira icyo uvuga ku nkuru umaze gusoma ujya ahagana hasi handitse "post a comment" E-mail yacu ni :  aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose. KANDA HANO UMENYE AMAKURU Y'ABABAHA'I HIRYA NO HINO KU ISI

UBUGINGO NYUMA Y’URUPFU

 Baha’u’llah yatwigishije ko ubuzima bwo kuri iyi si bwagombye kurebwa nk’aho ari umwiteguro w’ubugingo tuzagira nyuma y’urupfu rw’umubiri.Roho ntipfa, ahubwo ikomeza kubaho mu yindi si itaboneka y’Imana. Niba roho yarabayeho ku isi ikurikiza inyigisho z’Imana, izakomeza kubaho ku buryo bwuzuye nyuma y’urupfu, niba yarabayeho mu buryo bunyuranyije n’ugushaka kw’Imana, nyuma y’urupfu ubuzima bwayo ntibuzaba bwuzuye, ahubwo buzaba bumeze nk’ubw’umwana wavutse ari impumyi,igipfamatwi cyangwa ikiragi.        Abdul’l-Baha aravuga ati: “N’ubwo urupfu rusenya umubiri,nta bubasha rufite kuri roho kuko roho y’umuntu ihoraho iteka nta kuvuka nta no gupfa.Ku byerekeye roho y’umuntu,iguma mu rwego rw’ubutungane yari yagezemo mu buzima bwo ku isi kandi igihe imaze gutandukana n’umubiri yibira mu Nyanja z’imbabazi z’Imana.” Haifa,Israel Nta juru cyangwa umuriro bibaho, ahubwo ijuru ni ukwegera Imana naho umuriro ni ukuba kure y’Imana.Abdu’l-Baha asobanura ko: “I...

AMASENGESHO YA BAHA'I: MU GITONDO

  Nabyutse muri iki gitondo kubw’inema yawe.Mana yanjye, kandi navuye mu nturo yanjye nkwizeye byimazeyo,nkwiragije. Manuriraho umugisha wo mu ijuru ry’imbabazi zawe kandi umpe kugaruka mu muryango wanjye ndi muzima, nk’uko umpaye kuwusohokamo Undinze, umutima wanjye ukurangamiye bikomeye. Nta yindi Mana ibaho Itari Wowe, Umwe Rukumbi, Utagereranywa, Uzi byose, Nyirubwitonzi.

IJURU RISHYA N’ISI NSHYA

“…Vuba aha, ubu buryo bw’imiterere y’ibintu buzashira busimburwe n’ubushya… Igihe kiregereje cyo kubaka isi nshya mu mwanya w’ishaje kuko ubushobozi bw’Imana bugera ku bintu byose…” “…Umuntu yahawe na Nyirimpuhwe ubushobozi bwo kureba.Irongera imuha ubushobozi bwo gusobanukirwa. Bamwe bemeje ko umuntu ari ubwoko bw’ikinyabushobozi gito; ni we kinyabushobozi gikomeye mu biremwa byose.Ububasha buhishe muri kamere-muntu, icyo ashinzwe kuri iyi si , isumbwe rijyana na kamere ye bwite, ibyo byose bigomba kugaragazwa kuri uyu Munsi Wasezeranijwe n’Imana…”   BAHA’U’LLAH    Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri izi nimero zikurikira:  + 250 788590588,  + 250 788438300. Igihe ushaka kugira icyo uvuga ku nkuru umaze gusoma ujya ahagana hasi handitse "post a comment" E-mail yacu ni :  aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose. KANDA HANO UMENYE AMAKURU Y'ABABAHA'I HIRYA NO HINO KU ISI

AMASENGESHO YA BAHA'I:UGUKIZWA

Izina ryawe ni ugukizwa kwanjye,Mana yanjye,kandi ukukwibuka ni umuti wanjye. Kuba hafi yawe ni amizero yanjye,kandi urukundo ngufitiye ni mugenzi wanjye,impuhwe ungirira ni ugukizwa kwanjye n’inkunga yanjye muri iyi si no mu yindi. Mu by’ukuri uri Imana y’ubugwaneza bunononsoye,Uzi byose,Umwitonzi bitagira urugero. Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri izi nimero zikurikira:  + 250 788590588,  + 250 788438300. Igihe ushaka kugira icyo uvuga ku nkuru umaze gusoma ujya ahagana hasi handitse "post a comment" E-mail yacu ni :  aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose. KANDA HANO UMENYE AMAKURU Y'ABABAHA'I HIRYA NO HINO KU ISI