Nabyutse muri iki gitondo kubw’inema yawe.Mana yanjye, kandi
navuye mu nturo yanjye nkwizeye byimazeyo,nkwiragije. Manuriraho umugisha wo mu
ijuru ry’imbabazi zawe kandi umpe kugaruka mu muryango wanjye ndi muzima, nk’uko
umpaye kuwusohokamo Undinze, umutima wanjye ukurangamiye bikomeye.
Nta yindi Mana ibaho Itari Wowe, Umwe Rukumbi,
Utagereranywa, Uzi byose, Nyirubwitonzi.
Comments
Post a Comment