Baha’u’llah yatwigishije ko ubuzima bwo kuri iyi si bwagombye kurebwa nk’aho ari umwiteguro w’ubugingo tuzagira nyuma y’urupfu rw’umubiri.Roho ntipfa, ahubwo ikomeza kubaho mu yindi si itaboneka y’Imana. Niba roho yarabayeho ku isi ikurikiza inyigisho z’Imana, izakomeza kubaho ku buryo bwuzuye nyuma y’urupfu, niba yarabayeho mu buryo bunyuranyije n’ugushaka kw’Imana, nyuma y’urupfu ubuzima bwayo ntibuzaba bwuzuye, ahubwo buzaba bumeze nk’ubw’umwana wavutse ari impumyi,igipfamatwi cyangwa ikiragi.
Abdul’l-Baha
aravuga ati:
“N’ubwo urupfu rusenya umubiri,nta bubasha rufite kuri roho kuko
roho y’umuntu ihoraho iteka nta kuvuka nta no gupfa.Ku byerekeye roho y’umuntu,iguma
mu rwego rw’ubutungane yari yagezemo mu buzima bwo ku isi kandi igihe imaze
gutandukana n’umubiri yibira mu Nyanja z’imbabazi z’Imana.”
Haifa,Israel |
Nta juru cyangwa umuriro bibaho, ahubwo ijuru ni ukwegera
Imana naho umuriro ni ukuba kure y’Imana.Abdu’l-Baha asobanura ko: “Ibihembo byo
mu yindi si ari amahoro, inema z’ubutungane n’ingabire zinyuranye za Roho mu
Bwami bw’Imana; Kugera ku byifuzo by’umutima n’ibya Roho, no guhura n’Imana mu
isi zihoraho. Naho ibihano byo mu zindi si ni ukutabona imigisha yihariye
n’ubugwaneza buhamye. No kujya hasi mu rwego rw’imibereho.Uwanyazwe ubwo buntu
bw’Imana, nubwo akomeza kubaho nyuma y’urupfu,aba ameze nk’umupfu mu maso
y’abantu b’ukuri.
Baha’u’llah ubwe
aravuga ati:
“Menya mu by’ukuri ko roho iyo imaze gutandukana n’umubiri
ikomeza kujya mbere kugeza igihe igereye imbere y’Imana mu rugero no mu rwego imyaka n’amasekuruza
cyangwa impanuka zo ku isi bidashobora guhungabanya.Izakomeza igihe cyose
Ingoma y’Imana , Ubuganji Bwayo,Ubutegetsi Bwayo,n’Ububasha Bwayo bizabaho”.
Urupfu narugize Intumwa y’ibyishimo byawe,kuki ubabaye?”.
Comments
Post a Comment