Bamukuye mu gasho bari bamujugunyemo i Tabriz , iyo mbohe yavugaga ko “ Nta bubasha na bumwe bwo ku isi bwayibuza kuvuga mbere y’uko aha umunyamabanga we inyigisho ze zose”. Hano niho habaye igitangaza. Yari amanitse ku mugozi kugira ngo araswe, bamurasa urufaya rw’amasasu 750.Ariko BAB ntiyapfa.Nta n’ubwo yanakomeretse. Uretse ko umugozi wacitse. Icyo gitangaza si Ababaha’i bagihamije gusa, ahubwo cyanabonywe n’imbaga y’abantu ibihumbi icumi barebaga icyo gihano.
Kubera ko abarinzi bari bumiwe kubera ibyo bamaze kubona, bagombye kongera gushaka undi mutwe w’abasirikare kuko umutwe wa mbere wari wanze kongera kurasa, ibyo byatumye BABA ashobora kurangiza nta nkomyi ikiganiro yagiranaga n’umwigishwa we.
Bongeye kumujyana aho yagombaga kurasirwa, nibwo bamurashe ahita apfa. Hari ku itariki 9 Nyakanga 1850,ahagana saa sita.Mu gihe yigishaga na nyuma y’aho,abamwemeye bahowe Imana, barenze ibihumbi makumyabiri: abagabo, abagore n’abana.
Nubwo nta gihe gihagije yari afite, Bab ntiyabuze gukora umurimo ukomeye cyane.Umwuka w’Imana wamuteraga imbaraga nyinshi,kandi ukamwongerera ubushobozi, kuko mu minsi ibiri n’amajoro abiriyashoboye kwandika igitabo cy’ibibazo by’ubutungane kingana na Korowani,kandi Muhamedi yarayihishuye mu myaka 23.Inyandiko ze zirimo amasengesho, amabaruwa, ibitabo, ibisingizo,inyandiko zerekeye ubumenyi,ibisobanuro, ariko cyane cyane kuvuga “ Uwo Imana yendaga kugaragaza mu bantu”.Uwo yagombaga kuza hashize imyaka cumi n’icyenda nyuma y’ukwigaragaza kwa Bab.
“Uwo Imana yari igiye kugaragaza”, ari we Mirza Husayn Ali Nuri yiyerekanye ku mugaragaro mu gihe cy’iminsi 12, kuva ku itariki ya 21 Mata kugeza ku ya 2 Gicurasi 1863 i Bagidadi.
Yavukiye i Teherani kandi se yari Minisitiri. Nta handi yigeze yiga uretse ko yigishijwe na se.
Kuva aho Bab yigaragarije, Mirza Husayn Ali Nuri yahise amwemera kandi kubera ko yari umubabi, yafunzwe amezi ane muri kasho yo mu kuzimu aho yari yarabohewe hamwe n’abagome n’ibisambo. Yarekuwe kugira ngo yamburwe ibyo yari atunzeno kugira ngo acibwe bwa mbere ajye mu gihugu cya Iraki. Iyo iba intangiriro y’umubabaro muremure wagombaga kumara imyaka mirongo ine.
INKURU YO MURI IKI GIHE IBABAJEKANDI ITEYE AGAHINDA. IGICE CYA 1
Comments
Post a Comment