Skip to main content

Posts

Showing posts from June, 2022

Sobanukirwa Intumwa z'Imana

  Mu mateka yose, Imana yagiye yoherereza inyokomuntu Abigisha bayo – bazwi nk’ Ukwiyerekana kw’ Imana – Inyigisho zabo zabaye umusingi w’ iterambere. Uku kwiyerekana harimo Abraham, Krishna, Zoroaster, Moses, Buddha, Jesus, na Muḥammad. Bahá’ u’ lláh, We Ntumwa ya nyuma iheruka, yasobanuye ko amadini yose afite inkomoko imwe kandi akaba ari mu ruhererekane rw’ idini rimwe riva ku Mana. Ababaha’ i bizera ko ikintu cy’ ingenzi gikenewe ku nyokomuntu yose ari ugushaka intego imwe ifatiye ku bumwe bwa sosiyete ndetse n’ imiterere kamere y’ ubuzima. Iyo ntego igaragara mu nyandiko za Bahá’ u’ lláh. Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze, mwahamagara cyangwa mukandika kuri izi nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300. E-mail : aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose. KANDA HANO UKURIKIRE ANDI MAKURU Y'ABAHA'I KU ISI                                 BAHA'IS DE RUBAVU TV F...

BIC: Ihame ryo guteza imbere Ubumwe mu mibanire ya Afurika n’Uburayi

 BRUSSELS — Mu myaka ibiri ishize, icyorezo cyongeye kwerekana ko abantu bo ku isi bakwiye gushyira hamwe mu bihugu, cyane cyane mu nzego z’ubukungu. Muri iki gihe kandi, Umuryango Mpuzamahanga w’Ababaha’i , Bahá’í International Community (BIC), waharaniye ndetse unashyira imbaraga mu gutma abantu bumva ukuri- ko ikintu cya mbere inyokomuntu ikenye ari ubumwe. Iyi yari insanganyamatsiko  nyamukuru y’ Umuryango Mpuzamahanga w’Ababaha’i , aho yagiraga iti: “ Ubumwe bw’Aabantu- Icyo bwafasha Imikoranire hagati ya Afurika n’Uburayi”, ibi byateguwe ku bufatanye bwa bamwe bo mu Muryango Mpuzamahanga w’Ababaha’i babarizwa i  Addis Ababa na Buruseli. Ibitekerezo byabo bagiye babitanga mu gihe cy’inama ya 6 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika- Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yabereye i Buruseri.  Solomon Belay w’i Addis Ababa yagize ati: “ Iyi nama yatanze umwanya mwiza wo kuba twagaragariza abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ingingo nyamukuru kandi z’ingirakamaro U...

Ibiterane by’isi: Kwimakaza umuco w’amahoro, kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango

  INTEKO NKURU Y’ABABAHA’I KU ISI- Uko ibiterane bikomeje kuba hirya no hino ku isi, bigahuriza hamwe abifuriza ibyiza ikiremwamuntu , bakanasesengurira hamwe uko bagenza ngo bahurize hamwe imbaraga hamwe mu nzira yo kwimakaza ubumwe ndetse no gukorera bagenzi babo b’abaturage ,aho binahura n’ibyo sosiyete zabo zikeneye. Amateraniro y’aho baba, ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga ,afasha abitabiriye kunguka ubumenyi buva ku bunararibonye bw’ibikorwa by’Ababaha’i, imbaraga zashyizwe mu bikorwa rusange by’umuryango mugari, imbaraga zo gutanga umusanzu mu biganiro by’ibanze. Mu bice bimwe, ibiterane byageze ku ntego y’ibanze, nko mu materaniro y’ubushize muri Bangui, Repubulika ya Santarafurika   (Central African Republic) , aho abagore bagera kuri 500 baturutse mu duce tuhaturiye bahuriye hamwe bakaganira ku ruhare rw’umutegarugori mu iterambere rya sosiyete. “Uruhare rwuzuye rw’abagore muri ibi biterane ni ingenzi, kuko abagore ari inkingi za mwamba mu gukomeza u...

URUBYIRUKO

Urubyiruko rwagize akamaro gakomeye kuva na kera mu mateka y’ Ababahá’í. Báb we ubwe yatangaje ibya gahunda ye ubwe yari afite imyaka 25 gusa ndetse n’abandi benshi bamukurikiye ubwo bamwiyungagaho akimara kwigaragaza. Mu miryango y’amahuriro ya Bahá’u’lláh na  ‘Abdu’l-Bahá urubyiruko rwazaga ku mwanya w’imbere mu gutangaza ubutumwa bw’Ukwemera gushya ndetse no gusangiza abandi inyigisho. Baciye mu nzira abandi banyuzemo bakanayifungura mu buryo bwagutse, ibihumbi by’urubyiruko Bahá’í bo mu bisekuru bitandukanye bahagurukiye kwitaba umuhamagaro wa Bahá’u’lláh. Umurava n’imbaraga byabo byayobowe n’Umukuru w’Ukwemera Bahá’í- Uyu munsi Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera- ikangurira urubyiruko kubakira ku bwitange no gukunda ibyo bakora mu gihe cyabo cy’ubuto cyane cyane mu gihe bafata imyanzuro itanga umusanzu ku iterambere rya roho n’umubiri. Amahirwe ava ku buyobozi no gutera ingabo mu bitugu by'Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera n’ukwitaba umuhamagaro k’urubyiruko Bahá’í ni kugari, nd...

Ibiterane ku isi: Ubuhanzi buteza imbere amahoro, bukanafasha ubwitabire muri serivise z’umuryango mugari

 INTEKO NKURU Y’ABABAHA’I KU ISI- Mu gihe hirya no hino hakomeje kuba ibikorwa by’ibiterane, ibikorwa by’ubugeni n'ubuhanzi bikomeje kwigaragaza nk’ingingo ya ngombwa roho y’inyoko muntu ikeneye : hakenewe ubwumvikane no kutiganyira  mu gihe cyo kugira ibyo dukorera sosiyete. Binyuze muri ibi bikorwa by’ubuhanzi – Umuziki, ikinamico, ibihangano by’amashusho, imbyino gakondo,ubukorikori, ndetse n’ubundi bwoko bwose bw’ibihangano – Abitabira ibi bikorwa mu mbaga nyamwinshi hirya no hino ku isi  babasha gusobanukirwa neza ibitekerezo byimakaza ubutabera, amahoro ndetse n’ubumwe. Ibi ni bimwe mu byakorewe mu ruhererekane rw’ibiterane byo hirya no hino ku isi.   Ahitwa Islamabad muri Pakistan, abitabiriye igiterane bagize uruhare mu gukora no gutunganya ibihangano bigaragaza neza uko idini n’ubumenyi ( siyansi) bigomba kuzuzanya, uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ndetse n’ukwigobotora ugucirana imanza.   Iyi foto irerekana uruhererekane rw’ubutumire b...