INTEKO
NKURU Y’ABABAHA’I KU ISI- Uko ibiterane bikomeje kuba hirya no hino ku isi,
bigahuriza hamwe abifuriza ibyiza ikiremwamuntu , bakanasesengurira hamwe uko bagenza
ngo bahurize hamwe imbaraga hamwe mu nzira yo kwimakaza ubumwe ndetse no
gukorera bagenzi babo b’abaturage ,aho binahura n’ibyo sosiyete zabo zikeneye.
Amateraniro y’aho
baba, ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga ,afasha abitabiriye kunguka
ubumenyi buva ku bunararibonye bw’ibikorwa by’Ababaha’i, imbaraga zashyizwe mu
bikorwa rusange by’umuryango mugari, imbaraga zo gutanga umusanzu mu biganiro
by’ibanze.
Mu bice bimwe, ibiterane
byageze ku ntego y’ibanze, nko mu materaniro y’ubushize muri Bangui, Repubulika
ya Santarafurika (Central African
Republic) , aho abagore bagera kuri 500 baturutse mu duce tuhaturiye bahuriye
hamwe bakaganira ku ruhare rw’umutegarugori mu iterambere rya sosiyete.
“Uruhare rwuzuye rw’abagore muri ibi biterane ni ingenzi, kuko abagore ari inkingi za mwamba mu gukomeza umuco w’amahoro,” niko yavuze Louis Isidore Tenzonko-Boazamo, Umubaha’i wo muri iki gihugu. “Niyo mpamvu ku ikubitiro hagitangira ibiterane twabanje kwita cyane kuri ino ngingo.”
Tuzi neza ingorane inyoko-muntu
yahuye nazo ku isi hose- Hari imihindagurikire y’ikirere,icyorezo, intambara
n’amakimbirane ndetse n’ikimenyane hose- abitabiriye bose bari kurebera hamwe
uburyo butanga icyizere ku bushobozi bw’inyoko-muntu, kandi bakaba bumva
bahujwe n’urukundo na bagenzi babo ndetse n’abandi bose mu mbaraga zigamije
imibereho myiza ya sosiyete.
Niba
hari icyo mwifuza kumenya kirenze, mwahamagara cyangwa mukandika kuri izi
nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300.
E-mail :
aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose.
Comments
Post a Comment