BRUSSELS — Mu myaka ibiri ishize, icyorezo cyongeye kwerekana ko abantu bo ku isi bakwiye gushyira hamwe mu bihugu, cyane cyane mu nzego z’ubukungu. Muri iki gihe kandi, Umuryango Mpuzamahanga w’Ababaha’i , Bahá’í International Community (BIC), waharaniye ndetse unashyira imbaraga mu gutma abantu bumva ukuri- ko ikintu cya mbere inyokomuntu ikenye ari ubumwe.
Iyi yari insanganyamatsiko nyamukuru y’ Umuryango Mpuzamahanga w’Ababaha’i , aho yagiraga iti: “ Ubumwe bw’Aabantu- Icyo bwafasha Imikoranire hagati ya Afurika n’Uburayi”, ibi byateguwe ku bufatanye bwa bamwe bo mu Muryango Mpuzamahanga w’Ababaha’i babarizwa i Addis Ababa na Buruseli. Ibitekerezo byabo bagiye babitanga mu gihe cy’inama ya 6 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika- Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yabereye i Buruseri.
Solomon Belay w’i Addis Ababa yagize ati: “ Iyi nama yatanze umwanya mwiza wo kuba twagaragariza abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ingingo nyamukuru kandi z’ingirakamaro Umuryango Mpuzamahanga w’Ababaha’i wagiranye n’abayobozi ba za guverinoma; aho bagiye bababwira ingingo nyazo zikwiye kwitabwaho ndetse zanakozweho ubushakashatsi bwimbitse. Muri izi ngingo harimo imiterere ya za guverinoma ku isi, abimukira, imihindagurikire y’ikirere, ubuhinzi ndetse n’umutekano w’ibiribwa. Tuzageza ibi bitekerezo no ku bayobozi b’ Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.
Dr. Belay yasobanuye impamvu ari ngombwa ko Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bikorana. Yavuze ko imigabane yombi ifite byinshi ihuriyeho mu mibereho n’ubukungu. “ Imibanire y’ubu ikeneye impinduka ziganisha ku bumwe bishingiye ku mibereho myiza y’abantu bose bo kuri iyi migabane n’ahandi. Ibi bikeneye ubufatanye ku mpande zose no kwizerana. Niko yahamije.
Rachel Bayani w’ i Buruseri we yasobanuye ko kugira ngo imibanire mpuzamahanga ihinduke ive uko iteye ubu ngubu maze habeho ubumwe bw’abantu buhamye, bizasaba imbaraga z’ibisekuru byose haba muri iki gihe cyangwa se ejo hazaza.
“Ikindi gitekerezo mfite ni ishyirwaho ry’ahantu hihariye ho guhurira,” Bayani yakomeje agira ati : “ Ku bakomoka muri Afurika n’i Burayi ni ngombwa bagira uburyo bwo kujya basuzuma ibi ngibi biciye mu biganiro bigamije ibisubizo birambye.”
Ijambo ryavugiwe i Addis Ababa n’ i Buruseri ryubakiye ku mbaraga Umuryango Mpuzamahanga w’Ababaha’i ushyira mu biganiro bijyanye n’imiyoborere ku isi. Ibi bitekerezo byose byakusanyirijwe hamwe mu nyandiko yitwa “ Imiyoborere Ikwiye: Abantu n’inzira iganisha ku Itegeko Rikwiye ku Isi.”
Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze, mwahamagara cyangwa mukandika kuri izi nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300.
E-mail : aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose.
KANDA HANO UKURIKIRE ANDI MAKURU Y'ABAHA'I KU ISI
Comments
Post a Comment