Ibiterane ku isi: Ubuhanzi buteza imbere amahoro, bukanafasha ubwitabire muri serivise z’umuryango mugari
INTEKO NKURU Y’ABABAHA’I KU ISI- Mu gihe hirya no hino hakomeje kuba ibikorwa by’ibiterane, ibikorwa by’ubugeni n'ubuhanzi bikomeje kwigaragaza nk’ingingo ya ngombwa roho y’inyoko muntu ikeneye : hakenewe ubwumvikane no kutiganyira mu gihe cyo kugira ibyo dukorera sosiyete.
Binyuze muri ibi bikorwa by’ubuhanzi – Umuziki, ikinamico,
ibihangano by’amashusho, imbyino gakondo,ubukorikori, ndetse n’ubundi bwoko
bwose bw’ibihangano – Abitabira ibi bikorwa mu mbaga nyamwinshi hirya no hino
ku isi babasha gusobanukirwa neza
ibitekerezo byimakaza ubutabera, amahoro ndetse n’ubumwe.
Ibi ni bimwe mu byakorewe mu ruhererekane rw’ibiterane byo
hirya no hino ku isi.
Ahitwa Islamabad muri Pakistan, abitabiriye igiterane bagize uruhare mu
gukora no gutunganya ibihangano bigaragaza neza uko idini n’ubumenyi ( siyansi)
bigomba kuzuzanya, uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ndetse n’ukwigobotora
ugucirana imanza.
Iyi foto irerekana uruhererekane rw’ubutumire
buha ikaze abantu bose mu biterane byo mu Budage.
Aba ni abo muri Kivu y’Amajyepfo,
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aha bari mu bikorwa by’ububoshyi.
Abitabiriye ibiterane bya Bukavu, Nundu, na Chanjavu bose bakoze ubukorikori nk’ubu.
Aha ni muri Repubulika ya
Dominikani, itsinda ry’abanyamuziki bararirimbye mu giterane.
Muri iki giterane mu Bubiligi,
abitabiriye bagaragaje imbyino z’abakurambere mu rwego rwo gushimangira ukunga
ubumwe kw’amoko atandukanye.
Aha ni mu giterane cya Croatia aho
abana bakoze igihangano cyerekana imibereho myiza y’umuryango mugari.
Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze, mwahamagara cyangwa mukandika kuri izi nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300.
E-mail : aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose.KANDA HANO UREBE UKO CYAGENZEIGITERANE CY’ABAGORE CYATEGUWE N’ABABA’I I RUBAVU
Comments
Post a Comment