Urubyiruko rwagize akamaro gakomeye kuva na kera mu mateka y’ Ababahá’í. Báb we ubwe yatangaje ibya gahunda ye ubwe yari afite imyaka 25 gusa ndetse n’abandi benshi bamukurikiye ubwo bamwiyungagaho akimara kwigaragaza. Mu miryango y’amahuriro ya Bahá’u’lláh na ‘Abdu’l-Bahá urubyiruko rwazaga ku mwanya w’imbere mu gutangaza ubutumwa bw’Ukwemera gushya ndetse no gusangiza abandi inyigisho.
Baciye
mu nzira abandi banyuzemo bakanayifungura mu buryo bwagutse, ibihumbi by’urubyiruko Bahá’í bo mu
bisekuru bitandukanye bahagurukiye kwitaba umuhamagaro wa Bahá’u’lláh. Umurava
n’imbaraga byabo byayobowe n’Umukuru w’Ukwemera Bahá’í- Uyu munsi Inzu
Nsanganyasi y’Ubutabera- ikangurira urubyiruko kubakira ku bwitange no gukunda
ibyo bakora mu gihe cyabo cy’ubuto cyane cyane mu gihe bafata imyanzuro itanga
umusanzu ku iterambere rya roho n’umubiri. Amahirwe ava ku buyobozi no gutera
ingabo mu bitugu by'Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera n’ukwitaba umuhamagaro k’urubyiruko
Bahá’í ni kugari, ndetse n’ibikorwa bigushamikiyeho ni byinshi.
Ushobora gusoma Ubutumwa bw’Inzu
Nsanganyasi y’Ubutabera bwagenewe urubyiruko
rwinshi, wanareba uruhererekane rwa filime ngufi zitwa “To Serve Humanity”, ukanareba raporo z'amahuriro ya 2013 a special
section of the Bahá’í World News Service .
Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze, mwahamagara cyangwa
mukandika kuri izi nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300.
E-mail : aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe
byiza aho muri hose.
Comments
Post a Comment