4. Imibanire mfatizo « Igitekerezo cy’ibanze kiyobora ukwizera kw’Imana n’itorero ryayo ni ukubungabunga inyungu za mwene muntu, guteza imbere ubumwe bwe, gukuza umwuka w’urukundo n’ubucuti mu bantu. »— Bahá’u’lláh Kwimakaza ihame ry’ubumwe bwa muntu na none ni intego y’ihishura rya Bahá’u’lláh ndetse n’ihame rye ry’ibanze. Bahá’u’lláh yagereranyije isi y’abantu n’umubiri wa mwene muntu. Mu mubiri , uturemangingo twinshi, duteye kandi tukanakora mu buryo butandukanye , dukora dushaka kugira ngo habeho imikorere itunganye. Ni nako bimeze mu mibanire myiza hagati y’abantu , imiryango n’ibigo bikorera umuryango mugari w’abantu ndetse bikanakora bigamije kubafasha mu iterambere ryabo. Kuri uyu munsi, tubayeho mu gihe kimwe cy’amateka yacu. Mu gihe mwene muntu agaragara kuva mu bwana bwe kugeza mu bukuru bwe bukomatanyije, igikwiye ni imyumvire mishya y’isano y’ibiri ku isi hagati y’umuntu, umuryango n’ibigo by’umuryango mugari wa mwene muntu irushaho kwiganza. Imyizerere...