Mu mashusho : Umuhango wo kwizihiza Isabukuru y'Imyaka 200 Báb amaze avutse
Báb we ubwe ni Intumwa y'Imana ndetse irizina rye risobanura irembo. Uyu yabayeho mu gihe ibyo yigishaga ibyagombaga kuzuzwa na Bahá'u'llah. Ni ukuvuga ko yabayeho ariko ategura ukuza kwa Bahá'u'llah.
Kimwe n’abandi bose ku isi, Ababaha’I bo mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu nabo kuri uyu wa 30 Ukwakira 2019 bizihije isabukuru y’imyaka 200 intumwa y’Imana Báb ,wateguraga ukuza kwa Bahá’u’lláh , amaze avutse. Abo mu madini yose bari bahawe ikaze muri uyu munsi mukuru nk’uko idini ry’Ababaha’i ryimakaza ihame ry’ubumwe bw’amadini. Báb wavutse mu mwaka 1819, iri zina risobanura irembo. Nyirabasabose Priscilla, umwe mu bemera b’idini rya Kibaha’I I Rubavu, avuga ko bishimira uburyo ubutumwa Báb yifuzaga gusakaza ku isi benshi bamaze kubumenya kuri ino nshuro ndetse ko n'aho butaragera bakomeje gahunda yo kubusakaza.
Niba ikimenyetso kigaragara cy’ukuri kw’Intumwa y’Imana gituruka ku bushobozi bw’ingaruka zayo ku bantu, nta na rimwe icyo kimenyetso kigeze kiboneka mu mateka y’Amadini ari ku isi ngo gihwane n’icyatanzwe na BAB na BAHA’U’LLAH. Idini Baha’I imaze imyaka irenga ijana na mirongo ine gusa, nyamara ryakwiriye ku isi yose. Mu mijyi myinshi n’imidugudu, abayoboke b’amadini yose, bemeye ko ari cyo cyuzuzo cy’ibyiringiro byabo by’ingenzi n’umwanzuro w’ibyasezeranijwe n’amadini yabo bwite. Mu gutera imbere kw’abantu, buri gihe amateka arongera akagaruka. Tubona ibihe biba ibindi.Ibihe byo kugwa n’ibihe by’ikuzo. Ni ko bigenda mu mateka y’amateka. Ibihe birasimburana.Ukwemera kwa Baha’I ntiguhinyuza iryo tegeko ubwo, Ali Muhamadi (1819-1850) yemezaga umuyisilamumu mugoroba wok u wa 23 Gicurasi 1844. I Shirazi (u Buperusi) ko ari we wasezeranijwe bavuze mu buhanuzi n’inyandiko za kera, Yatangaje igihe cy’isozwa ...
Comments
Post a Comment