4. Imibanire mfatizo
« Igitekerezo cy’ibanze kiyobora ukwizera kw’Imana n’itorero ryayo ni ukubungabunga inyungu za mwene muntu, guteza imbere ubumwe bwe, gukuza umwuka w’urukundo n’ubucuti mu bantu. »— Bahá’u’lláh
Kwimakaza ihame ry’ubumwe bwa muntu na none ni intego y’ihishura rya Bahá’u’lláh ndetse n’ihame rye ry’ibanze. Bahá’u’lláh yagereranyije isi y’abantu n’umubiri wa mwene muntu. Mu mubiri , uturemangingo twinshi, duteye kandi tukanakora mu buryo butandukanye , dukora dushaka kugira ngo habeho imikorere itunganye. Ni nako bimeze mu mibanire myiza hagati y’abantu , imiryango n’ibigo bikorera umuryango mugari w’abantu ndetse bikanakora bigamije kubafasha mu iterambere ryabo.
Kuri uyu munsi, tubayeho mu gihe kimwe cy’amateka yacu. Mu gihe mwene muntu agaragara kuva mu bwana bwe kugeza mu bukuru bwe bukomatanyije, igikwiye ni imyumvire mishya y’isano y’ibiri ku isi hagati y’umuntu, umuryango n’ibigo by’umuryango mugari wa mwene muntu irushaho kwiganza.
Imyizerere y’uko turi umuryango umwe wa muntu niyo iza imbere mu byo Ababahá’i bemera Ihame ry’ubumwe bwa muntu ni « ni ishingiro ry’inyigisho za Bahá’u’lláh… »
Ibikorwa by’umuryango mugari bahá’i biyoborwa mu buryo bw’ibigo, buri kimwe kiba gifite ibyo gikora byihariye. Inkomoko y’iyi gahunda, izwi nka « Inzego z’Ubuyobozi»,ndetse n’amahame aziyobora mu mikorere aboneka mu nyandiko za Bahá’u’lláh.
5. Amahoro y’isi
Inyandiko bahá’í zigaragaramo ibisobanura amahoro y’isi– intego nyamukuru ya muntu – ndetse n’ibisobanuro by’amahame y’imiryango migari y’abantu ayo mahoro ashingiyeho.
Muri ayo mahame, twavuga ubushakashatsi bwigenga bw’ukuri, ubumwe bw’abantu ari naryo hame mfatizo mu myizerere y’Ababahá’i, gukuraho guca imanza zo gukeka, ibyiza bigomba kuba hagati y’idini na siyansi, uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, amababa abiri azafasha inyoni ya mwenemuntu kuguruka, uburezi bwa ngombwa, gushyiraho ururimi rw’ibanze ruhuza abari mu isi, gukuraho ubukire ndetse n’ubukene bukabije, ikigo cy’isi gishinzwe gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu, kwemeza ko ubutabera ariryo hame ry’ibanze mu bikorwa bya muntu. Ababahá’í ntibafata aya mahame nk’ayoroshye cyangwa yabayeho ku bw’impanuka ; aya mahame afatwa nk’ay’inkingi ya mwamba mu nyungu za hafi za muntu, imiryango ndetse n’ibigo.
![]() |
Haifa |
Mu kwezi kwa Ukwakira 1985, Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera yasohoye inyandiko igenewe ikoraniro ryose ry’abantu yari ifite insanganyamatsiko ku mahoro y’isi, yari ifite umutwe ugira uti Isezerano ry’amahoro y’isi. Ihagaragaza impamvu zose zisobanura neza icyizere cy’umuryango bahá’i mu hazaza h’amahoro mpuzamahanga nk’ukubaho kw’ahazaza k’urwego rw’iterambere ry’umuryango mugari w’abantu : « Amahoro aganje ahumekwa n’abantu b’ubushake bwiza uko ibinyejana bizagenda bisimburana, abahanuzi n’abasizi baduha intumbero kuva mu bisekuru byinshi ndetse n’ibitabo byera bya muntu byagiye bigaragara ko byifitemo isezerano, ryigaragaza kugeza ku iherezo ry’isi. Bwa mbere mu mateka y’isi, byashobotse ko umuntu yitegereza maze akabona umubumbe w’isi wose, n’abantu bawuriho batagira ingano. Amahoro y’isi arashoboka kandi ni ndakumirwa . »
Comments
Post a Comment