Ubushize twavuze ingingo imwe muri eshanu mfatizo zishingiye ku myizerere y’Ababahá’i.
Ingingo ya mbere yari Bahá’u’lláh
n’Ubumwe Bumukomokaho.
2. Ubuzima na Roho
«Nimuramuka munyoye igitonyanga nibura kimwe cy’urume rwera
cy’ubumenyi bukomoka ku Mana,nibwo muzamenya byoroshye ko ubuzima bw’ukuri
atari ubw’umubiri, ahubwo ko ari ubwa roho. .»— Bahá’u’lláh
Ihishura rya Bahá’u’lláh ryemeza ko intego y’ubuzima bwacu ari
ukumenya Imana ndetse no kuba mu bwiza bwe. Ikituranga cy’ukuri ni roho
y’ubwenge idufasha kuyobora no gusobanukirwa, ikaduhindura bityo natwe
tugahindura umuryango mugari tubarizwamo. Gukorera Imana n’abantu neza bitanga
igisobanuro cy’ubuzima kandi bigategura roho gukomeza urugendo rwayo kugeza
ubwo izaba itandukanye n’umubiri igiye ku muremyi wayo.
Roho y’umuntu : Buri muntu agira roho nzima kandi idapfa.
Iyi ibaho ku isi mu gihe runaka mbere yo kujya kubaho iteka iri iruhande
rw’Imana. Intego y’ubuzima bwacu ni ugutera imbere mu mwuka tunafasha
abavandimwe bacu. Iyo bibaye, tugira ibyo Imana ishaka kandi bikwiriye mu
buzima bw’ahazaza.
Kuramya : Ibikorwa byo kuramya nko gusenga, gusiba(kwiyiriza
ubusa), urugendo rutagatifu no kwitangira abandi ubakorera bikora igice gihamye
cy’ubuzima bwa roho. Hamwe n’ibyo bikorwa byose, abantu n’imiryango babarizwamo
bashobora gukomeza mu buryo buhoraho urukundo rumwe ruri hagati y’Imana na
mwenemuntu.
Ubuzima buva ku neza : Nk’uko intego ya buji ari ugutanga
urumuri, roho y’umuntu nayo yaremewe gutanga ineza. Tugera ku ntego yacu neza
mu buzima hamwe no kwicisha bugufi no kugira impuhwe, gutanga igihe cyacu,
imbaraga zacu, ubumenyi n’ibyo dutunze.
Imico n’Imyitwarire : Kubiba indangagaciro za roho muri ino
si ntibijya kure yo kwicisha bugufi guhoraho mu myitwarire yacu aho ibikorwa
bibaho mu buryo buhoraho ndetse bikanazana ubukire n’ukunyurwa gukwiriye buri
kiremwa. Hari indangagaciro za roho zitagerwaho mu gihe ugitsimbaraye ku
kwikunda, zitera imbere iyo uhisemo gukorera no gufasha abandi.
Comments
Post a Comment