Skip to main content

Ibyo Ababahá’i bizera



Hose ku isi imyizerere ya Kibahá’i ishingiye ku ngingo eshanu. Izi ngingo zose tuzajyatuzibasobanurira imwe ku yindi. Reka uyu munsi duhere ku ya mbere ariyo Bahá'u'lláh n’Ubumwe bumukomokaho.

1.         Bahá'u'lláh n’Ubumwe bumukomokaho.

Ukwizera kwa Kibahá’i kwatangiye mu mwaka 1844 hamwe na gahunda yari yaravuzwe n’Imana binyuze mu Ntumwa zayo ebyiri Báb na Bahá'u'lláh.Kugeza ubu imiterere yihariye y’ Ubumwe bw’Imyizerere batangije bukomoka ku nyandiko z’ukuri zatanzwe na Bahá'u'lláh,zashimangiye uguhoraho k’ugushaka kwe, na nyuma yo gupfa kwe. Urwo ruhererekane, rwitwa Ubumwe, rwabayeho kuva kuri Bahá'u'lláh we ubwe kugeza ku muhunguwe‘Abdu'l-Bahá n’umwuzukuruweShoghi Effendi,busoreza ku Nzu Nsanganyasi  y’Ubutabera yatangijwe na Bahá'u'lláh.
Umubahá’i wese yemera ubuyobozi bukomoka ku Mana bwa Báb n’abamukurikiye.

Báb (1819-1850) niwe watangije ukwemera kwa Kibahá’i. Hagati mu kinyejana cya 19 ( neza neza ku wa 23 Gicurasi 1844), yatangaje ko ari Intumwa y’Imana yatumwe guhindura ubuzima bwa roho bwa muntu.Yari afite gahunda yo gutegura ukuza kw’indi Ntumwa ya kabiri y’Imana, yari afite ububasha bwisumbuye ku bwe, yari itegerejweho gufungura igihe cy’amahoro n’ubutabera.

Kuva ku itariki  29 kugeza 30 Ukwakira 2019, Ababahá’í bo ku isi hose n’umunezero mwinshi bijihije isabukuru y’imyaka 200 Báb amaze avutse.
Bahá'u'lláh (1817-1892) -« Icyubahiro cy’Imana »- niwe wari warasezeranyijwe na Báb ndetse n’izindi ntumwa z’Imana zabayeho kera. Bahá'u'lláh yazaniye mwene-muntu inyigisho nshya zikomoka ku Mana. Imirongo ,inzandiko ndetse n’ibitabo byinshi bikomoka ku byo yanditse. Mu Nyandiko ze, yasobanuye uko iterambere ry’isi rishingiye ku ngano y’ubuzima bwa muntu mu buryo bwa roho ndetse n’uburyo bugaragara. Ku bw’ibyo yababajwe igihe kingana n’imyaka mirongo ine ari mu buroko ndetse aza no guhunga.
Mu kwezi kwa Ukwakira 2017 ,Ababá’í bo ku isi bose n’umunezero mwinshi bijihije isabukuru y’imyaka 200 Bahá'u'lláh yari amaze avutse.
Abdu'l-Bahá (1844-1921)

Mu murage we, Bahá'u'lláh yatoranyije umuhungu wew’imfura, ‘Abdu'l-Bahá (1844-1921),nk’umusemuzi w ‘inyigisho ze ndetse nk’umuyobozi w’umuryango wa bahá’i. Kuva mu Burasirazuba kugeza mu Burengerazuba bw’isi‘Abdu'l-Bahá yamenyekanye cyane nk’uharanira amahoro, nk’umuntu w’intangarugero ndetse nk’inkingi ya mwamba y’idini rishya.
Byongeye kandi ,hari Shoghi Effendi (1897-1957). Uyu yatoranyijwe na ‘Abdu'l-Bahá nk’Umurinzi w’ ukwizera kwa Kibahá’i, Shoghi Effendi, imfura mu buzukuru be, yamaze imyaka mirongo itatu n’itandatu aharanira mu buryo buhamye iterambere, yongera ugusobanukirwa ndetse anakomeza ubumwe bw’umuryango wa kibahá’i uko wagendaga ukura ndetse unakwira mu moko yose ya muntu.
Nyuma na nyuma , ni Inzu Nsanganyasi  y’Ubutabera . Yabayeho kuva mu mwaka 1963. Uyu munsi iterambere ry’ukwizera kw’Ababahá’i ku isi kuyobowe n’Inzu y’Ubutabera. Mu Gitabo cye cy’amategeko, Bahá'u'lláh asaba ko iyi Nzu y’Ubutabera guharanira impinduka nziza mu mibereho myiza ya muntu, guteza imbere uburezi. Amahoro n’ubukire bw ‘isi ndetse no kubungabunga icyubahiro cy ‘ikiremwamuntu  n’umwanya w’idini.


Comments

Popular posts from this blog

Rubavu bizihije isabukuru y'imyaka 200 Intumwa y'Imana Báb amaze avutse

Kimwe n’abandi bose ku isi, Ababaha’I bo mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu nabo kuri uyu wa 30 Ukwakira 2019 bizihije isabukuru y’imyaka 200 intumwa y’Imana  Báb ,wateguraga ukuza kwa  Bahá’u’lláh , amaze avutse. Abo mu madini yose bari bahawe ikaze muri uyu munsi mukuru nk’uko idini ry’Ababaha’i  ryimakaza ihame ry’ubumwe bw’amadini. Báb  wavutse  mu mwaka 1819, iri zina risobanura irembo. Nyirabasabose Priscilla, umwe mu bemera b’idini rya Kibaha’I  I Rubavu, avuga ko bishimira uburyo ubutumwa  Báb  yifuzaga gusakaza ku isi benshi bamaze kubumenya kuri ino nshuro ndetse ko n'aho butaragera bakomeje gahunda yo kubusakaza.

Ukwigobotora : [Iyi nyandiko mu «Ibonekerwa rya Bahá'u willáh, Umubumbe wa kabiri, Andrinople 1863-68» ya Adib Taherzadeh, imp. 34-41.]

    Muri Nyandiko ye(Igisigo)   Bahá'u'lláh agaruka   ku mbaraga z’Ibonekerwa kandi yemeza ko binyuze muriyo umuntu ashobora kugira urwego rwiza ruri hejuru mu migenzereze myiza y’ukwemera. Yahamagariye abamwemera   guharanira kugera ku rwego bamuhindukirira bafite imitima itanduye hamwe n’ubwitange, hanyuma bakitandukanya n'ibintu byo mu isi. Muri nyinshi mu nzandiko ze Bahá'u'lláh yavuze ko ikintu gikomeye umuntu yagezeho ari ukwitandukanya na byose bisigasira   Ubumana. Ubugingo bushobora kubona kwizera no gutera imbere kugana Imana kugeza aho butandukaniye n’iyi si. Ariko kwigobotora akenshi byumvwa nabi kandi bigafatwa nkaho ari ukwanga isi. Amatsinda menshi y’abantu bakunda kuba mu bigo by’abihaye Imana cyangwa ibigo bisa nabyo, bibwira ko imikorere nk’iyi izamura urwego rw’ukwemera kwabo. Inyigisho za Bahá'u'lláh zirwanya rwose ibi. Urugero, mu nyandiko ye ya kabiri kugeza kuri Napoleon III, Bahá'u'lláh abwira abihayimana muri aya magambo at...

INKURU YO MURI IKI GIHE IBABAJE KANDI ITEYE AGAHINDA. IGICE CYA 1

     Niba ikimenyetso kigaragara cy’ukuri kw’Intumwa y’Imana gituruka ku bushobozi bw’ingaruka zayo ku bantu, nta na rimwe icyo kimenyetso kigeze kiboneka mu mateka y’Amadini ari ku isi ngo gihwane n’icyatanzwe na BAB na BAHA’U’LLAH.      Idini Baha’I imaze imyaka irenga ijana na mirongo ine gusa, nyamara ryakwiriye ku isi yose. Mu mijyi myinshi n’imidugudu, abayoboke b’amadini yose, bemeye ko ari cyo cyuzuzo cy’ibyiringiro byabo by’ingenzi n’umwanzuro w’ibyasezeranijwe n’amadini yabo bwite.      Mu gutera imbere kw’abantu, buri gihe amateka arongera akagaruka. Tubona ibihe biba ibindi.Ibihe byo kugwa n’ibihe by’ikuzo. Ni ko bigenda mu mateka y’amateka. Ibihe birasimburana.Ukwemera kwa Baha’I ntiguhinyuza iryo tegeko ubwo, Ali Muhamadi (1819-1850) yemezaga   umuyisilamumu mugoroba wok u wa 23 Gicurasi 1844. I Shirazi (u Buperusi) ko ari we wasezeranijwe bavuze mu buhanuzi n’inyandiko za kera, Yatangaje igihe cy’isozwa ...