Mu myizerere y’ Ababahá’í twagiye tuvuga zimwe mu ngingo z’ibanze ishingiyeho. Kuri uyu munsi turavuga iya gatatu muri eshanu twababwiye kubagezaho.
3.Imana n’Ibyo yaremye
« Nta kintu na kimwe cyaremwe kiri mu isanzure kitazwi n’Imana…»— Bahá’u’lláh
Inyandiko bahá’í zisobanura ko ukuri kw’Imana kuruta cyane igisobanuro cya roho ipfa nubwo dushobora gushaka inyito ziranga buri kintu cyaremwe. Uko imyaka yagiye ishira, Imana yagiye yohereza intumwa zayo, mu rwego rwo guhamya Ibimenyetso by’Imana, kwigisha no kuyobora ikiremwa muntu, gukangura ububasha buri mu bantu bose butuma bageraku iterambere riri ku rwego rutigeze rubaho na mbere.
Ihishurwa : Imana,umuremyi w’isi, izi byose, yuzuye urukundo n’imbabazi. Nk’uko urumuri rw’izuba rumurika ku isi yose, niko urumuri rw’Imana rukwira kuri buri kiremwa. Binyuze mu nyandiko zigisha Ibiranga Imana- harimo Abraham, Krishna, Zoroastre, Moïse, Bouddha, Jésus-Christ, Mahomet n’abandi ba vuba, Báb na Bahá’u’lláh – ubushobozi bwa roho, ubwenge n’imigenzereze bwa muntu bwateye imbere.
Isi : Ubwiza, ubukire n’ibintu bitandukanye biri ku isi byose ni ibigaragaza ibimenyetso by’Imana. Ibi nibyo bidutera kubaha isi n’ibiyiriho. Mwene muntu afite ubushobozi bwo gukoresha n’ibiyiriho icyo ashaka, akanabungabunga umutungo ukomeye w’uyu mubumbe, niwe ufite inshingano zo gukoresha umutungo kamere mu rwego rwo kubungabunga ubwiza no kugira uruhare mu iterambere.
Iterambere mu buryo buhoraho : Nyuma yo kuva ku ntera y’ubwana n’ubugimbi, mwene muntu ubu ageze ku rwego rw’ubukure bukomatanyije aho buzarangwa n’ukwiyunga kw’amoko yose ya muntu agamije iterambere rimwe ry’isi. Intumbero y’iryo terambere ishingiye na none ku ngano ya roho n’uburyo bufatika, ibi bigaragaza ko uburyo bwa roho n’ibikorwa by’ubuzima bitera imbere mu mahoro iyo biri kumwe.
Comments
Post a Comment