“Ikintu cy’ingenzi mu byo twaguhishuriye ni Ubutabera. Butuma umuntu yibohora ku miziririzo no ku rwiganwa, yarebesheje amaso y’ubumwe, akimenyera igikorwa cy’Imana gikwiye cy’Ikuzo kandi ijisho rye rishishoza rigacengera ibintu byose…” “…Kwishisha abandi mu buryo ubwo ari bwo bwose, bwaba ubushingiye ku madini, amoko, ibihugu cyangwa politike, bisenya kamere-muntu kandi binyuranyije n’amategeko y’Imana… Kwishishanya mu byerekeye amoko n’ibihugu bitandukanya abantu, kandi nta shingiro bifite, kuko abantu bose ari abana ba Adamu, bagize umuryango umwe…”. “…Nidukomeza kwishishanya tuzitesha ukuri maze duhere mu bujiji. Imirwano hagati y’amadini, ibihugu, n’amoko bikomoka ku bwumvikane buke.Nidusuzuma amadini kugira tumenye amahame ashingiyeho tuzasanga ahuje kuko icyo agaragaza ni kimwe…” “…Bose bagomba kureka urwikekwe maze bakajya mu Kiliziya no mu misigiti kuko hose muri izo nsengero, bavuga Izina ry’Ishobora Byose. Ko bose baterana kugira ngo basenge Imana, itandu...