“…Ubumenyi ni kimwe mu byiza twahawe n’Imana… Impano
y’ikirenga kuva kera ni ubwenge kndi izahoraho. Kubera ubwenge ,urwego
rw’umuntu ruboneka neza. Ni bwo muhanga wa mbere n’umwigisha wa mbere mu ishuri
ry’ukubaho, ni bwo muyobozi n’umutegetsi wo mu rwego rw’ikirenga…”
“… Ubumenyi ni nk’amababa y’ubuzima; ni nk’urwego
tuzamukiraho. Kugira ubwenge ni ngombwa kuri twese. Mu by’ukuri, ubukungu
nyakuri bw’umuntu ni ubumenyi…”.
BAHA’U’LLAH
“… Igihe amadini n’ibitekerezo binyuranyije n’ubumenyi, ni
ukuvuga ko ayo madini ari imiziririzo n’ibihimbano by’abantu; Kuko igiciye
ukubiri no kumenya ni ubujiji, kandi ubujiji bukurura imiziririzo…”
“… Idini n’ubumenyi birajyana kandi idini inyuranyije
n’ubumenyi iba itari mu kuri…”
“Kamere-muntu ntibasha kugurukisha ibaba rimwe. Nigerageza
kugurukisha ibaba ry’idini gusa izagwa mu cyondo cy’imiziririzo; Naho
nigerageza kugurukisha ibaba ry’ubumenyi gusa, izagwa mu nzarwe y’ubwihebe bwo
gukunda iby’isi…”
“…Igihe idini izaba yikuyemo imiziririzo yayo, imicokarande,
amahame adafashe, ikerekana ko itanyuranyije n’ubumenyi nibwo imbaraga nyinshi
z’ubumwe n’ubutungane zizagaragara ku isi, zikayikura imbere intambara zose,
amatiku, impaka z’urudaca n’imirwano…”.
ABDU’L-BAHA
Comments
Post a Comment