“…Iyo umushakashatsi nyakuri ageze mu nzira yerekeza ku
Mukuru w’ibihe, mbere ya byose agomba kubanza gusukura umutima we, ari wo
cyicaro cy’ihishura ry’amayobera y’Imana-akawukuramo umukungugu w’ubumenyi bw’abantu
n’amoshya ya Shitani…”.
“…Umubande wa mbere ni uw’ubushakashatsi aho bagendera ku
igare ry’ukwihanganakuko iyo atihanganye, umugenzi ntaho ashobora kugera kandi
n’icyo yifuza ntiyabasha kukigeraho. Umugenzi ntagomba kurambirwa, nubwo
hashira imyaka ibihumbi ijana atarabona uburanga bw’inshuti ye, ntagomba
kwiheba… kuko abashaka kutubona bagomba kureka kuba ba nta mwete bagakorana
umuhati…Ndetse bagomba kwirinda gukurikiza imihango ya ba se na ba sekuru maze
bakugarira amarembo y’ubucuti n’ay’urwango ku batuye isi bose… Umushakashatsi
nyakuri nta kindi agamije uretse kubona icyo ashaka…
Ariko abasha kugera kuri iyo ntera iyo aretse byose, ni
ukuvuga ibyo yabonye n’amaso,yateze amatwi n’ibyo azi neza.
Agomba gukorana umwete muri ubwo bushakashatsi.Hagomba
ubudacogora kugira ngo asogongere ku buki bwo kwifatanya n’Imana. Utangiye urwo
rugendo…azashakira ubwiza bw’inshuti muri buri mugenzi, muri buri gihugu,
azayibaririza atirengagije inteko n’imwe, na buri shyirahamwe ry’abantu…”
BAHA’ULLAH.
“Buri wese asabwe kureka amadini y’imiziririzo,
imico-karande n’urwiganwa rushingiye ku bujiji n’imihango y’abakurambere,ahubwo
akiga ku giti cye aho ukuri gushingiye, kubera ko ukuri ari kumwe, amadini yose
n’amahanga yose bizahinduka kimwe kubera gushakisha uko kuri…”
“Kugira ngo tugere ku kuri, tugomba kwikuramo urwikekwe,
ibitekerezo byacu bwite… Kwibwira ko turi mu kuri naho abandi bakaba barayobye
ni wo mutego mubi cyane watubuza kugera mu nzira y’ubumwe. Kandi ubumwe nibwo
bw’ibanze kugira ngo tubashe kugera ku kuri, kuko ukuri ari kumwe gusa… Nta
kuri kunyuranyije n’ukundi… Ntimukishishanye.
Muzamenya niba urumuri rw’Imana rwaramurikiye muri Yezu
Kirisitu, ni nako rwamurikiye muri Musa, muri Budha, no mu bandi. Dore icyo
gushaka ukuri bivuga…”
ABDUL’L-BAHA
Comments
Post a Comment