“…Mwese muri imbuto z’igiti kimwe,amababi y’ishami rimwe.
Ikuzo si iry’ukunda igihugu cye, ahubwo ni iry’ukunda abantu bose…”
“…Nyirimpuhwe, ari we Mwami wanyu, yifuza ko ubwoko-muntu
bwaba umutima umwe n’umubiri umwe…”
“…Icy’umwihariko w’iri Hishura ry’ikirenga ni uko , mu gice
kimwe, twasibye impapuro z’Igitabo Gitagatifu cy’Imana zanditseho icyatumaga
abana b’abantu batumvikana, bakaryana kandi mu kindi gice, twashyizeho
amabwiriza y’ibanze atuma ubwumvikane bwuzuye urukundo n’ubumwe budashira
bigerwaho…”
BAHA’U’LLAH
“…Muri iki gihe , hazaba ihinduka ry’ibintu ridasanzwe mu mateka.
Kugeza ubu abantu bari bakimeze nk’abana, ariko ubu bagiye kuba bakuru…”
“…Ihame risumba ayandi y’ubugeni bw’Imana ni ubumwe mu
bantu, umushumi uhuza Iburasirazuba n’Iburengerazuba, injishi z’urukundo zihuza
imitima y’abantu…”
“…Muri iri Hishura ry’agatangaza, muri iri sekuruza
ry’agahebuzo, ishingiro ry’Ukwemera kw’Imana ni imiterere y’ingenzi y’Itegeko
Ryayo ni ukwiyumvisha ubumwe bw’abantu bose…”
ABDU’L-BAHA
“…Kutumvikana ntibizongera kubaho. Ihame ry’ubumwe bw’abantu
ari ryo shingiro ry’inyigisho zose za BAHA’U’LLAH si ukwigaragaza by’akanyuzo k’urukundo
rudafashe cyangwa kwerekana icyizere kidafututse…Ubutumwa bwe ntibwagenewe
umuntu ku giti cye gusa, mu by’ukuri bugenewe kamere y’imishyikirano igomba
kuba hagati y’ibihugu byose bimeze nk’umuryango umwe w’abantu. Si amagambo gusa,
ahubwo bishingiye rwose ku rwego rugomba kugaragaza ukuri kwabyo, rwerekana
igihe bigomba kumara no gukomeza akamaro karwo iteka…Ubwo butumwa bugaragaza
isozwa ry’imizamukire y’abaturage…
Buzana nta cyo buhinduyeho, icyemezo gihamye cy’uko aya
majyambere ahebuje, indunduro y’iryo terambere ritangaje Atari ngombwa gusa
ahubwo ko ari ntarengwa, ko kuyageraho byegereje kandi ko nta bundi bushishozi
bwabasha kubigeraho bidaturutse ku Mana…”
SHOGHI EFFENDI
Comments
Post a Comment