“Uburyo bukomeye cyane bwategetswe na Nyagasani buzaba umuti
udahinyuka uzavura indwara z’isi yose ni ubwiyunge bw’amoko yose mu Idini
rusange, Ukwemera kumwe…”
“…Yemwe bantu mutuye isi! Idini y’Imana igamije urukundo n’ubumwe,
mwigira idini intandaro y’urwango n’amahane… Twizeye ko abantu ba Baha (Abemezi
ba Baha’u’llah) bazahora biyambaza ijambo ritunganye: “ Nimurebe, ibintu byose
biva ku Mana…”. Ku bw’iryo jambo ryonyine amadini azagera ku rumuri rw’ubumwe
nyakuri…”.
“ Muri iki gihe ishingiro ry’Ukwemera kw’Imana n’Idini ryayo
bikubiye mu kwemera kw’iri hame, ubwinshi bw’amadini n’ibyo ayo madini yigisha
ntibigomba na rimwe kubera abantu impamvu y’ukutumvikana…”
BAHA’U’LLAH
“ Idini rigomba guhuza imitima yose no guhashya intambara
n’ubwumvikane buke ku isi, rigatuma abantu bagira ubutungane, gutanga ubuzima
no kumurikira buri muntu. Niba idini rihindutse isôko y’ukutumvikana, urwango no
gutana, byaba byiza ko iryo dini ritabaho; kuva muri iyo dini cyaba igikorwa
cyiza mu nzira igana Imana…”
ABDUL-BAHA
Comments
Post a Comment