“Ikintu cy’ingenzi mu byo twaguhishuriye ni Ubutabera.
Butuma umuntu yibohora ku miziririzo no ku rwiganwa, yarebesheje amaso y’ubumwe,
akimenyera igikorwa cy’Imana gikwiye cy’Ikuzo kandi ijisho rye rishishoza
rigacengera ibintu byose…”
“…Kwishisha abandi mu buryo ubwo ari bwo bwose, bwaba
ubushingiye ku madini, amoko, ibihugu cyangwa politike, bisenya kamere-muntu
kandi binyuranyije n’amategeko y’Imana… Kwishishanya mu byerekeye amoko n’ibihugu
bitandukanya abantu, kandi nta shingiro bifite, kuko abantu bose ari abana ba
Adamu, bagize umuryango umwe…”.
“…Nidukomeza kwishishanya tuzitesha ukuri maze duhere mu
bujiji. Imirwano hagati y’amadini, ibihugu, n’amoko bikomoka ku bwumvikane
buke.Nidusuzuma amadini kugira tumenye amahame ashingiyeho tuzasanga ahuje kuko
icyo agaragaza ni kimwe…”
“…Bose bagomba kureka urwikekwe maze bakajya mu Kiliziya no
mu misigiti kuko hose muri izo nsengero, bavuga Izina ry’Ishobora Byose. Ko
bose baterana kugira ngo basenge Imana, itandukaniro ryabo ni irihe? Bamwe
bitandukanya n’abandi kubira impamvu z’ibyo bishyizemo n’amahame adafite
ishingiro. Mu bwumvikane no mu bumwe byuzuye, nibasengere Imana ahantu hose
kandi bikuremo igitekerezo cyo kwibeshya ko idini barimo iruta ayandi…”
ABDU’L_BAHA.
Comments
Post a Comment