Skip to main content

Posts

Showing posts from May, 2020

URUKIKO MPUZA-MAHANGA

“…Hashize imyaka irenga 100, mu Gitabo cy’Amategeko,Baha’u’llah yategetse abantu gushinga Amahoro Rusange, atumira amahanga yose ku meza y’ubutungane,y’ubutabera mpuza-mahanga, gukemura ibibazo by’imipaka, ishema ry’ibihugu, amasambu, ibireba inyungu zikomeye z’ibihugu, bigakorwa n’urukiko rwa gacaca… Niba hari ikibazo kivutse hagati y’ibihugu bibiri, icyo kibazo kizashyikirizwa Urukiko rw’isi yose maze rugikemure…”. “…Urukiko rw’Ikirenga ruzashyirwaho bafatanije n’Ubutegetsi bw’ibihugu , ruzaba rugizwe n’abanyamuryango batowe muri buri gihugu.Ubwumvikane buke bwose mu rwego ruhuza ibihugu byose buzashyikirizwa urwo Rukiko rushinzwe gukemura buri kibazo cyose cyabasha gukurura indwano. Umurimo w’urwo rukiko uzaba uwo guhosha intambara…”. ABDU’L-BAHA.

Inshamake ku mateka y’ukwigaragaza kwa Bab twizihiza uyu munsi nk'aba Baha'i

Nyuma y’ubushakashati bw’itsinda ryari riyobowe na Mulla Husayn, nk'uko bari barabibwiwe n’uwari ubakuriye ariwe Siyyid Kazim mbere y'uko yitaba Imana, nawe ubwe wari warasimbuye Sheik Ahmad Ansaï, we (Mulla Hussein)n’abasangira-ngendo be, berekeje mu burasirazuba bwa Perse ariyo Iran y'ubu, mu mujyi witwa Shiraz. Haifa\Israel ahantu hatagatifu Bab aruhukiye(shrine) Bawugezemo, bagabanye imihanda itandukanye (streets) y'uwo mujyi, basezerana ko bahura mu isengesho ry’igicamunsi ku musigiti bari bumvikanye. Umuhanda Mulla Husayn yafashe niwo yahuriyemo n’umusore ufite mu maso hakeye cyane, wuj’ubwuzu, nuko amutumira iwe. Bageze mu rugo, nibwo Ali Muhamad amubajije impamvu imugenza [Mulla Hussein yari umushyitsi muri uwo mujyi]. Nibwo amubwiye impamvu ituruka ku sezerano yari yarahawe na Siyyid Kazim : ko ari gushaka Quaïm wasezeranyijwe n’intumwa Muhammad [Imana imuhe amahoro ubuziraherezo] nk'uko tubisanga mu gitabo gitagatifu cya Korowani. Ali...

GUKEMURA IBIBAZO BY’UBUKUNGU BINYUZE MU NZIRA Y’UBUTUNGANE.

“…Imana yabahaye gutegeka abantu kugira ngo mubatware mu butabera, abarengana mukabarenganura,mugahana abarenganije abandi…”. “…Nimwumvikane kandi mugabanye intwaro, ari ukugira ngo imari mukoresha igabanuke n’imitima yanyu igire ituze. Twamenye ko mudahwema kongera amafaranga y’ibyo mugura kandi umutwaro mukawugereka ku bo mutegeka.Mu by’ukuri , ibyo birenze ibyo bashobora kwihanganira, kandi murabahohotera…” “… Mumenye ko abakene muturanye ari nk’indagizo Imana yabashinze. Mureke kwivutsa icyizere cyayo igihe murenganya abo bakene”. “…Yemwe abatorewe guhagararira abaturage muri buri gihugu, nimujye inama kandi mu mpaka zanyu ntimukagire ikindi mwitaho usibye icyagirira abantu bose akamaro kandi gishobora gutuma barushaho gutuma bamererwa neza, niba mubarirwa mu bantu bashaka ubutabera…”. “…(Umutako wa gatanu) ugenewe kurinda no kubahiriza imibereho inyuranye y’abantu. Nta na rimwe hagomba kubaho amayeri y’uburiganya (ibikorwa) ahubwo ni ngombwa kuvugisha ukuri n...

URURIMI RWA KABIRI RW’ISI YOSE NI NGOMBWA

  “… Ni ngombwa ko indimi zivamo ururimi rumwe ruzigishwa mu mashuri yo ku isi yose”,. “…Twategetse ko abayoboke b’Inzu y’Ubutabera bazahitamo ururimi rumwe mu zisanzwe cyangwa ururimi rushya n’inyandiko imwe mu zisanzwe bikigishwa abana mu mashuri yo ku isi yose, bityo iyi si ikaba nk’igihugu kimwe…” BAHA’U’LLAH. “…Baha’u’llah yatangije iby’ishyirwaho ry’ururimi rumwe rusange bihitiyemo,ruzatuma habaho ubumwe bw’isi. Bizaba ngombwa ko buri wese yiga indimi ebyiri: Ururimi rwa kavukire n’ururimi rwa kabiri rusange ruzatuma amahanga yose yumvikana kandi ruzatuma ubwumvikane buke bukururwa n’indimi nyinshi busibangana…” ABDU’L-BAHA.

UBURINGANIRE BW’UMUGABO N’UMUGORE.

  “…Aya mabango yahishuwe avuye mu ijuru ry’Ubushake bw’Imana, muri Kitab-i-Aqdas,tukimara kugera muri iyi nzu y’imbohe. “Hategetswe ko buri mubyeyi agomba kurera umuhungu n’umukobwa we mu buryo bagomba guhabwa inyigisho z’ubumenyi,gusoma no kwandika , n’ibindi byose byategetswe mu Rwandiko”. BAHA’U’LLAH. “…Imana yaremye ibintu byose mu bitsina byombi. Umuntu, Inyamaswa, n’Ibimera.Ibiremwa byose byo muri izo ngamba uko ari eshatu zifite ibitsina byombi, kandi muri byo nta busumbane na busa. Mu gice cy’ibimera, hari ibimera by’ibigabo n’ibimera by’ibigore, nta busumbane buhari kandi bisangira ubwiza bw’ubwoko bwabyo… Mu gice cy’inyamaswa, tubonamo ingabo n’ingore zitarangwaho ubusumbane kandi zombi zigafatanya gukora icyagirira ubwoko bwazo akamaro… Mu gice cy’abantu, tuhasanga ubusumbane bukabije. Igitsina gore gihabwa agaciro kagayitse, ntigihabwa uburenganzira bungana n’ubw’igitsina gabo. Ibyo byose ntibituruka kuri kamere ahubwo bituruka ku burere. Im...

UBURERE BW’ABANTU BOSE NI ITEGEKO.

  “… Ikaramu y’ikirenga isaba buri wese kwigisha no kurera abana… Umubyeyi wese ategetswe kurera umuhungu we n’umukobwa we abigisha ubumenyi, gusoma no kwandika… Kandi nihagira uwirengagiza ibyo yashinzwe, niba akize , abagize Inzu y’Ubutabera bagomba kumwaka amafaranga agenewe inyigisho z’abana be. Kandi niba ari umukene, Inzu y’Ubutabera twayigize ubuhungiro bw’abakene n’abatishoboye…” “… Ikigo cy’uburezi mbere na mbere kigomba kwigisha abana iby’Iyobokamana… ariko bitari   ukubatoza gukabiriza no kubaha imihati ikurura ubujiji”.                                                                                                               BAHA’U’LLAH “Baha’u’llah ategeka ko abaturage bos...