“… Ikaramu y’ikirenga
isaba buri wese kwigisha no kurera abana… Umubyeyi wese ategetswe kurera
umuhungu we n’umukobwa we abigisha ubumenyi, gusoma no kwandika… Kandi nihagira
uwirengagiza ibyo yashinzwe, niba akize , abagize Inzu y’Ubutabera bagomba
kumwaka amafaranga agenewe inyigisho z’abana be.
Kandi niba ari umukene, Inzu y’Ubutabera twayigize
ubuhungiro bw’abakene n’abatishoboye…”
“… Ikigo cy’uburezi mbere na mbere kigomba kwigisha abana
iby’Iyobokamana… ariko bitari ukubatoza
gukabiriza no kubaha imihati ikurura ubujiji”.
BAHA’U’LLAH
“Baha’u’llah ategeka ko abaturage bose biga. Nta muntu
n’umwe ukwiye kuvutswa inyigisho ariko zihuje n’ibyo afitiye ubushobozi. Nta
n’umwe ugomba kuguma mu bujiji kuko ubujiji ari inenge ku bantu…
Bose ntibashobora kuba abahanga cyangwa abasesenguzi ariko
bose bari bakwiye kwigishwa bakurikije ibyo bakeneye n’ubwenge bwabo…”
ABDU’L-BAHA
Comments
Post a Comment