Nyuma y’ubushakashati bw’itsinda ryari riyobowe na Mulla
Husayn, nk'uko bari barabibwiwe n’uwari ubakuriye ariwe Siyyid Kazim mbere y'uko
yitaba Imana, nawe ubwe wari warasimbuye Sheik Ahmad Ansaï, we (Mulla
Hussein)n’abasangira-ngendo be, berekeje mu burasirazuba bwa Perse ariyo Iran
y'ubu, mu mujyi witwa Shiraz.
![]() |
Haifa\Israel ahantu hatagatifu Bab aruhukiye(shrine) |
Bawugezemo, bagabanye imihanda itandukanye (streets) y'uwo
mujyi, basezerana ko bahura mu isengesho ry’igicamunsi ku musigiti bari
bumvikanye.
Umuhanda Mulla Husayn yafashe niwo yahuriyemo n’umusore
ufite mu maso hakeye cyane, wuj’ubwuzu, nuko amutumira iwe. Bageze mu rugo,
nibwo Ali Muhamad amubajije impamvu imugenza [Mulla Hussein yari umushyitsi muri
uwo mujyi]. Nibwo amubwiye impamvu ituruka ku sezerano yari yarahawe na Siyyid
Kazim : ko ari gushaka Quaïm wasezeranyijwe n’intumwa Muhammad [Imana imuhe
amahoro ubuziraherezo] nk'uko tubisanga mu gitabo gitagatifu cya Korowani.
Ali Muhamad nibwo yongeye aramubaza ati : « Ese nta
bimenyetso Mwarimu wanyu yabahishuriye ? [Bab yari yarabonekeye Siyyid Kazim
nk’igisubizo cy’Imana ku masengesho n’ubwitange bwa Siyyid Kazim yahoragamo mu
buzima bwe].
Nuko Mulla Husayn yaje kumubwira iryo sezerano, Ali Muhamad
arongera ati : « Ese ibyo bimenyetso byose ntabyo umbonamo ? »
atarasubiza nibwo amubwiye ati ni njye Bab (umuryango) wowe umpishuye wa mbere
ukaba uri Babul’Bab (umuryango w’umuryango). Roho 18 ziyongera kuri wowe bose
bazampishura, bamwe tuzabonana amaso ku yandi, abandi tuzabonana mu nzozi
(kubonekerwa) - kandi izo Roho zose uko ziri 19, bose tuzasangira igikombe
cy’amaraso !
Kuva ku mugoroba wo kuwa 22 Gicurasi kugeza ku mugoroba wo
ku wa 23 Gicurasi,aba Baha'i bo hirya no hino ku isi Bari kwizihiza ukwigaragaza
kwa Bab Ari nawe wahanuye ukuza kwa baha'u'llah,intumwa ndetse n'uwahanze
ukwemera kwa ki Baha'i.
Bab bisobanuye irembo mu cyarabu.
Comments
Post a Comment