“…Aya mabango
yahishuwe avuye mu ijuru ry’Ubushake bw’Imana, muri Kitab-i-Aqdas,tukimara
kugera muri iyi nzu y’imbohe.
“Hategetswe ko buri mubyeyi agomba kurera umuhungu
n’umukobwa we mu buryo bagomba guhabwa inyigisho z’ubumenyi,gusoma no kwandika
, n’ibindi byose byategetswe mu Rwandiko”.
BAHA’U’LLAH.
“…Imana yaremye ibintu byose mu bitsina byombi. Umuntu,
Inyamaswa, n’Ibimera.Ibiremwa byose byo muri izo ngamba uko ari eshatu zifite
ibitsina byombi, kandi muri byo nta busumbane na busa.
Mu gice cy’ibimera, hari ibimera by’ibigabo n’ibimera
by’ibigore, nta busumbane buhari kandi bisangira ubwiza bw’ubwoko bwabyo…
Mu gice cy’inyamaswa, tubonamo ingabo n’ingore zitarangwaho
ubusumbane kandi zombi zigafatanya gukora icyagirira ubwoko bwazo akamaro…
Mu gice cy’abantu, tuhasanga ubusumbane bukabije. Igitsina
gore gihabwa agaciro kagayitse, ntigihabwa uburenganzira bungana n’ubw’igitsina
gabo. Ibyo byose ntibituruka kuri kamere ahubwo bituruka ku burere. Imbere
y’Imana bene iryo vangura ntiribaho.Nta gitsina gisumba ikindi imbere y’Imana…
Abagore iyaba bigaga kimwe n’abagabo wasanga bigaragara ko nabo bafite ubwenge
bungana n’ubw’abagabo…
“…Mu gihe uburinganire bw’umugabo n’umugore buzaba
butaragerwaho byuzuye, ntabwo imizamukire y’abantu izaba yuzuye…”.
“…Uburere bw’umugore bufite akamaro kurusha ubw’umugabo kuko
ari we urera abana. Niba umugore atigishijwe n’ubwenge bwe bukaba buke, umwana
azagira ubwenge buciye munsi y’ubusanzwe, ni cyo gituma iyo umugore afite
inenge, iyo nenge ye ibyara inenge y’abantu bose…”.
“…Uburere bw’umugore buzaba intambwe ikomeye yo kuvanaho
intambara. Arera umwana kandi akamwigisha kugeza igihe abereye mukuru. Azanga
ko abana be bajya kugwa ku rugamba. Azaba mu by’ukuri inking ikomeye izatuma
amahoro rusange n’ubutabera bisagamba ku isi yose…”.
ABDU’L-BAHA.
Comments
Post a Comment