“…Hashize imyaka irenga 100, mu Gitabo
cy’Amategeko,Baha’u’llah yategetse abantu gushinga Amahoro Rusange, atumira
amahanga yose ku meza y’ubutungane,y’ubutabera mpuza-mahanga, gukemura ibibazo
by’imipaka, ishema ry’ibihugu, amasambu, ibireba inyungu zikomeye z’ibihugu,
bigakorwa n’urukiko rwa gacaca… Niba hari ikibazo kivutse hagati y’ibihugu bibiri,
icyo kibazo kizashyikirizwa Urukiko rw’isi yose maze rugikemure…”.
“…Urukiko rw’Ikirenga ruzashyirwaho bafatanije n’Ubutegetsi
bw’ibihugu , ruzaba rugizwe n’abanyamuryango batowe muri buri gihugu.Ubwumvikane
buke bwose mu rwego ruhuza ibihugu byose buzashyikirizwa urwo Rukiko rushinzwe
gukemura buri kibazo cyose cyabasha gukurura indwano. Umurimo w’urwo rukiko
uzaba uwo guhosha intambara…”.
ABDU’L-BAHA.
Comments
Post a Comment