“…Imana yabahaye gutegeka abantu kugira ngo mubatware mu
butabera, abarengana mukabarenganura,mugahana abarenganije abandi…”.
“…Nimwumvikane kandi mugabanye intwaro, ari ukugira ngo
imari mukoresha igabanuke n’imitima yanyu igire ituze. Twamenye ko mudahwema
kongera amafaranga y’ibyo mugura kandi umutwaro mukawugereka ku bo mutegeka.Mu
by’ukuri , ibyo birenze ibyo bashobora kwihanganira, kandi murabahohotera…”
“… Mumenye ko abakene muturanye ari nk’indagizo Imana
yabashinze. Mureke kwivutsa icyizere cyayo igihe murenganya abo bakene”.
“…Yemwe abatorewe guhagararira abaturage muri buri gihugu,
nimujye inama kandi mu mpaka zanyu ntimukagire ikindi mwitaho usibye icyagirira
abantu bose akamaro kandi gishobora gutuma barushaho gutuma bamererwa neza,
niba mubarirwa mu bantu bashaka ubutabera…”.
“…(Umutako wa gatanu) ugenewe kurinda no kubahiriza
imibereho inyuranye y’abantu. Nta na rimwe hagomba kubaho amayeri y’uburiganya
(ibikorwa) ahubwo ni ngombwa kuvugisha ukuri n’uburyo buboneye. Abantu ba Baha
ntibagomba kwiyibagiza ibihembo byagenewe buri wese”.
“…Ububengerane bwa gatanu ni uko Ubutegetsi bwamenya
ubushobozi bw’abakozikugira ngo bubashinge imirimo bashoboye kandi iri mu
bushobozi bwabo. Buri mukuru w’igihugu na buri Mwami bagomba kubyitondamo.
Bigenze bityo, umuhemu ntiyajya mu mwanya w’indahemuka cyangwa ngo umusahuzi
afate umwanya w’umurinzi…”
“…Imana yategetse buri wese muri mwe kwita ku murimo uwo ari
wo wose, ubuhanzi, ubucuruzi.Twagereranije uwo murimo nk’uburyo bwo kwiyambaza
Imana… Ntimugatakaze igihe cyanyu mukora ubusa cyangwa ngo mwe kugira icyo
mwitaho, ahubwo nimwite ku cyabagirira akamaro ubwanyu kikakagirira n’abandi…”
BAHA’U’LLAH.
“…Ubukungu bw’isi bushingiye ku mategeko y’ubutungane, kandi
bufitanye isano n’umutima…”.
“…Gutunganya imibereho y’abantu bigomba gukorwa ku buryo
ubukene bwashira kugira ngo buri wese, uko bishoboka, agire uruhare ku
butengamare amererwe neza. Iruhande rwacu tubona hari abakize cyane, ahandi
abamerewe nabi bicwa n’inzara. Ibyo ni akarengane kandi bigomba kubonerwa umuti…
Iyo ubukene bwarengeje urugero, ibyo ni ikimenyetso ko hari ahantu hategekeshwa
igitugu. Amategeko yihariye agomba gushyirwaho kugira ngo akemure ikibazo cy’ubukire
n’ubukene bikabije…”.
“…Ni ngombwa gukuraho ubuhake bushingiye ku nganda…Igisubizo
cy’ibibazo by’ubukungu nticyabonekera mu gushyiraho umutungo ubangamiye
umurimo, cyangwa umurimo ubangamiye umutungo, cyangwa se ngo kibonekere mu
nzangano no mu mirwano, ahubwo cyabonekera mu myifatire itajegajega y’ubushake
bw’impande zombi…Mu Babaha’I ntiharangwa imikorere y’agahato, yo gushaka
kurarikira inyungu cyangwa irenganya, ntihaba igitekerezo cyo kwihorera, nta
kwivumbura ku butegetsi buriho…”.
“…Dukurikije itegeko ry’Imana , abakozi ntibagombye guhabwa
umushahara gusa. Ahubwo bagombye kugira uruhare ku mirimo yose.Ikibazo cy’ubusosiyalisiti
kiraruhije cyane. Nticyabonerwa umuti bitewe n’ubwivumbure ku mirimo ngo
ikibazo kireba imishahara gitungane. Abategetsi bose bo ku isi bakwiye
kwishyira hamwe bagashinga inteko yo gutegura umugambi w’ibigomba guhinduka,bakabigirana
ubwitonzi no kudatezuka uburyo mu buryo abakoresha batahatakariza byinshi kandi
n’abakozi ntibamburwe… nyuma bakavugira mu ruhame ko uburenganzira bw’abakozi
buzarengerwa kimwe n’ubw’abashoye imari…”
“…Abafite ibirombe by’amabuye y’agaciro,abanyenganda n’abafite
amazu, bagombye guha abakozi babo ikinyejana kizwi ku rwunguko kugira ngo,
uretse umushahara wabo bashobore gufatanya kuzamura inyungu rusange z’umurimo
bashinzwe kandi banakorane umurava…”
“… Ukandamizwa kandi arengana ntagomba kwihorera, ahubwo
agomba kugira imbababazi no kugwa neza. Ariko amatorero afite uburenganzira bwo
kwirengera no kwirinda…”
ABDU’L-BAHA.
Comments
Post a Comment