Ubumwe bw’umuryango niryo shingiro rya sosiyete y’inyokomuntu. Butanga amahame shingiro ku iterambere ry’indangagaciro za ngombwa n’ububasha. Biciye mu mikorere iboneye yabwo, iterambere n’ishyirwaho ry’inkingi z’urukundo zihuza abo mu muryango, butanga ishusho nyayo ku kuri gutuma umuntu abaho neza agatera imbere bidasize n’abandi.
Akamaro ka ngombwa mu muryango ni ukurera abana bashobora kuwigirira uruhare n’inshingano mu kwaguka ku buzima bwe bwa roho no kugira uruhare rufatika mu iterambere rigezweho. ‘Abdul- Baha yagaragaje ko umubyeyi w’umugore n’umugabo bakwiye “Nk’inshingano… birakenewe gukora ibishoboka byose ngo batoze umwana w’umukobwa kimwe n’umwana w’umuhungu”, ni ababyeyi b’Ababaha’i , bakwiye kuba maso no gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda. Gusa ariko uburezi bw’abana ntibureba gusa ababyeyi ahubwo n’umuryango mugari babarizwamo ni inshingano zawo by’umwihariko Ababaha’i baba hafi aho baba bakwiye kwita kuri iki kintu. Byongeye kandi, amashuri , uburezi kuri bose, ku kwigisha abana iby’Imana n’imikorere myiza, ni ibikorwa biri mu by’ibanze mu byo Ababaha’i baba bakwiye gukurikiza aho batuye.
Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze, mwahamagara cyangwa mukandika kuri izi nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300.
E-mail : aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose.
Comments
Post a Comment