Skip to main content

Posts

Showing posts from 2022

Imigenzereze ikenewe mu isi ya none

Biragaragara ko inyigisho z’amadini y’ibinyoma, imyemerere ya kera n’imigenzereze y’abakurambere biri hirya no hino byiyitirira ku kuvuga ukuri kuva ku Mana, bikwiye kuvaho kandi bikavugururwa. Bikwiye kwamaganwa hanyuma hakemezwa uburyo bushya. Imyumvire y’inyokomuntu ikwiye guhinduka. Umuti mushya n’igisubizo ku bibazo by’abantu bikwiye kwemerwa. Ibitekerezo bya muntu ubwabyo bikwiye guhinduka ndetse bikajyana no guhindura isi. Mu by’ukuri nk’uko ibitekerezo n’imvugo zo mu myaka ya kera nta musaruro byazanye kugeza uyu munsi, ndetse n’amahame , amategeko yashyizweho na mwene muntu birashaje kandi byabaye inzitizi ku gutanga umusaruro kw’idini. Ni ukuri byabaye imbarutso y’urwangano n’umwijyane mu batuye isi bose; intambara n’ubwicanyi  byatumye ubumwe bw’inyokomuntu bubura umwanya mu mibereho yabo. Hagati aho rero, ni inshingano zacu muri iki kinyejana cy’umunezero ngo dusesengure neza ibikenewe kugira ngo habeho idini nyakuri riva ku Mana, tugashaka ukuri kose kuganisha ku bumwe...

Isabukuru z’Impanga:Ivuka rya Bab & Ivuka rya Baha’u’llah

Nyuma y’uko kwigaragaza kwa Bab no kwihuta kw’abantu b’inzego zose, abakungu, abakene, abavugabutumwa, abahanga n’abaswa basubizaga cyangwa bitabiraga inyigisho ze, umuhengeri w’abarwanyi n’abahakanyi bagendaga biyongera cyane mu bayobozi b’amadini n’abategetsi, bamucira guhorwa Imana kwa Bab n’itsembatsemba ry’abantu benshi n’abemezi. Ubwo bubabare bwose,uko gutotezwa kw’indengakamere, nk’uko byari byahanuwe na Bab, Ukwemera Baha’i kwari kwaratangiye kwamamara ku isi hose. Ubutumwa bw’ibanze bwa Bab bwari ugutegura ukuza k’ukwigaragaza kw'Imana, Baha’u’llah (Ikuzo ry’Imana) aho intego ye ari ugushyiraho imisingi   y'ubutungane   na none inzego z’ukwimakaza kw’amahoro kwa bene m untu no kwimakaza amahoro yasezeranyijwe kuva kera cyane mu mateka y’amadini y'isi. Mu ntangiriro y’umusozi Carmel, hubatse ubuturo Bwiza, bubitswemo umubiri wa Bab, buzungurutswe n’ubusitani, bugizwe n’ihuriro ry’ubutungane n’imitegekere y’Ukwemera Baha’i...

Umuntu na Sosiyete : UMURYANGO

Abantu ntabwo baremwe ngo babeho bonyine ahubwo, mu by’ukuri, baremwe kugira ngo babarizwe mu miryango. Imikoranire ni ingenzi kugira ngo tubeho neza ,tunatere imbere. “ Hari inyamaswa zitarura ngenzi zazo zikajya kwibana,” niko yavuze ‘Abdu’l-Bahá. “ Ariko ibi ngibi ntibishoboka ku mwana w’umuntu. Mu buzima bwe kubana no gukorana n’abandi ni ingenzi. Biciye mu mikoranire no guhura tubona umunezero, iterambere ry’umuntu ku giti cye n’itsinda ryose muri rusange.” Imiryango birumvikana ko ishobora kwireba bitewe n’ikiyihuje, urugero, abaturanyi bo mu gace runaka, abemera b’idini, abahuriye hamwe mu kigo cy’ishuri cyangwa mu kazi runaka. Mu muryango runaka , umuco bimakaza, indangagaciro ziwugenga, ndetse n’imiterere y’ibitekerezo ndetse n’imyitwarire irema, byose bigenwa mu buryo bwagutse n’abawugize bitewe n’umurongo wintego bafite. Mu gihe iyo ntego igamije imibereho myiza ya sosiyete,   umuryango uhinduka inkingi ibarizwamo imbaraga zihuriye ku gikorwa kimwe, aho unasanga icyi...

Umuntu na Sosiyete: UMUNTU

Buri muntu wese aba afite umuryango abarizwamo kandi akagira uruhare mu mu buzima bwa sosiyete. Umuntu afata iya mbere mu nshingano, gufata amahirwe, akarema ubucuti ndetse akubaka umubano kandi akihuza n’abandi mu gihe cyo gukora no gufata ibyemezo. “Kandi nk’uko ubutungane n’umwihariko wa muntu uri mu bigize ibi ngibi, aba abarizwa mu moko ya benshi bari ku isi gusa akaba akwiye kuba isoko y’icyiza cya sosiyete,” niko yanditse ‘Abdu’l-Bahá .   Kugira ngo akore neza muri iki gihe cy’inzibacyuho mu mateka ya muntu, abantu bakwiye , mbere na mbere, kwiyumvamo intego zifite ububasha butuma bo ubwabo bwite bagera ku bukure mu kwemera n’ubumenyi ndetse no kuzana impinduka muri sosiyete. Ibi ngibi iteka biba bikwiye kujyana muri iyi nzira y’imiterere ya sosiyete. Ku rwego rwa muntu , intego nyakuri igaragarira mu gutera imbera agakura- anagira ibyo akorera inyokomuntu- mu byiza byinshi twahawe nk’impano n’Imana. Ibi bintu harimo umusaruro ndetse n’indangagaciro ziri muri buri mu...

Imva ya ‘Abdu’l-Bahá: Umushinga wo kubaka urakomeje nyuma yo gusiza

 Nyuma y’uko inkongi y’umuriro mu buryo bw’impanuka yibasiye Imva ‘Abdu’l-Bahá mu kwezi kwa Mata 2022, imirimo yo kongera kuyubaka ikomeje kujya mbere. Nk’uko mwabibonye mu butumwa mwagejejweho n’Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera, ikipe ishinzwe iby’iki gikorwa yakoze iby’ibanze mu gutunganya ibisigazwa by’ahagizweho ingaruka. Ubu batangiye imirimo yo gutunganya no kubaka ahantu hose hasenyutse.   Uretse iki gikorwa kandi hirya no hino ku isi hakomeje kubakwa indi ibikorwa remezo by’Ababaha’i. Harimo nko mu Butaliyani na Poritigale n’ahandi. Aha hose ni ahantu hazajya hashobora gusurwa no kwifashishwa mu bindi bikorwa. ------------------------------------------------- Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze, mwahamagara cyangwa mukandika kuri izi nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300. E-mail : aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose. KANDA HANO UKURIKIRE ANDI MAKURU Y'ABAHA'I KU ISI                 ...

UMURYANGO UMWE W'INYOKOMUNTU

Mu by’ukuri bose ni abagize umuryango umwe w’inyokomuntu… Abana ba data umwe wo mu ijuru. Inyokomuntu igereranywa n’indabo z’amabara atandukanye ariko zikaba zibarizwa mu busitani bumwe. Hari ubumwe muri uko kuba hari ibyo zidahuje. Rumwe rutuma urundi rugaragara neza mu bwiza.   Abdul'-Baha,divine philosophy,p.25-26 -------------------------------------------------- Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze, mwahamagara cyangwa mukandika kuri izi nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300. E-mail : aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose. KANDA HANO UKURIKIRE ANDI MAKURU Y'ABAHA'I KU ISI                                 BAHA'IS DE RUBAVU TV

UMUNTU NA SOSIYETE

INTANGIRIRO Tubayeho uyu munsi mu gihe cyihariye mu mateka. Aho umuntu uko azamuka akura ava mu bwana ajya mu myaka y’ubukure , aba akeneye gusobanukirwa isano iri hagati y’umuntu, umuryango ndetse n’amahuriro ya sosiyete. Imikoranire y’izi ngero eshatu ni ngombwa mu kugira ngo habeho iterambere , aho nk’urugero , inteko zisaba ishyirwa mu bikorwa ry’ubusabe bw’ubwigenge, aho biba bikeneye gusimbuzwa ibitekerezo by’ingirakamaro mu kubaka isi nziza. Kwemera ko umuntu , umuryango, ndetse n’inteko za sosiyete ari inkingi ya mwamba mu kubaka iterambere, no gukorana, Bizana inzira zose z’ibyishimo ku bantu kandi bikanafasha iremwa ry’ahantu imbaraga nyakuri z’ukwemera kw’inyokomuntu zizamukira. Abantu bose baremewe kuzana iterambere rikomeye. BAHÁ’U’LLÁH ----------------------------------- Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze, mwahamagara cyangwa mukandika kuri izi nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300. E-mail : aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri ...

AMASHURI Y’ABANA

Ababaha’i babona urubyiruko nk’umutungo w’agaciro baba bafite mu muryango! Ku bwabo baba bababonamo ubushobozi n’isezerano ry’ejo hazaza. Gusa kugira ngo iri sezerano rigerweho , bisaba ko bagaburirwa neza iby’ukwemera.Mu isi aho ibyishimo by’abana bishobora kwangizwa n’ukwikunda kw’isi no kwishakira ibisubizo, inyingisho z’ibyiza n’ukwemera ku bana byagira umumaro ukomeye cyane. Umuryango w’Ababaha’i muri buri rwego ushishikarizwa kugira uruhare mu gusubiza intego z’ukwemera urubyiruko rwifuza kugeraho, ndetse n’urubyiruko ruba rufite inshingano zo gufasha abato kuri bo babari hafi ngo batere imbere mu buryo bwose. Ibikorwa by’uburezi ku bana biri mu by’ibanze biba bikwiye kwagurwa mu muryango. Mu myaka ya kera, inteko z’amahugurwa, ku isi hose zagize uruhare rufatika mu guhugura abarimu uko bayobora amashuri y’uburezi mu kwemera kw'abana. Ibintu byakozwe n’inteko byibanda ku nyungu z’indangagaciro z’ukwemera- urugero,kugira ukuri, ubugwaneza, kweza umutima, n’ubunyangamugayo- bif...

Kuba intangarugero muri byose

Reka abo Akunda , umuntu ku giti cye cyangwa se muri rusange, gake gake kandi umunsi ku munsi , mu buryo buhoraho bakomeze kugaragaza inama Ze: kwiyunga mu Nkomoko no mu Kwemera,  kwirinda gusebya cyangwa kuvuga nabi abandi; kutabonamo abndi abanyamahanga ahubwo bakiyumvanamo nk’abo mu muryango umwe; kumenya ko urukundo rwa Bahá’u’lláh rwagize umumaro muri buri rwego,igice kandi ko nta ngaruka na nkeya rwagize ku batuye isi, kuzamurira hamwe n’umutima na roho no kwemera kimwe ku byo kwigisha Umuhamagaro, kugendera ku mirongo imwe, gukorera hamwe, buri umwe afasha abandi, kwishakamo imico myiza, kwihangana, imbaraga ndetse no kugira intumbero; Kumenya agaciro k’uku kwemera kw’agaciro gahebuje, Kubaha inyisho gutanga, kugendera muri iyi nzira itunganye, kandi tukereka abantu iyi nzira. [...] INZU NSANGANYASI Y’UBUTABERA, Ku wa 26 Ugushyingo 2018 Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze, mwahamagara cyangwa mukandika kuri izi nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300. E-mail :...

Reka ibyo twizera bigaragare mu bikorwa

Ku isi hose ushobora kumva iby’amagambo meza ashimwa n’amahame yubahwa kandi ashimwa. Abantu bose bavuga ko bakunda icyiza, kandi ko banga ikintu icyo aricyo cyose gifite aho gihuriye n’ikibi! Ikiri mu kuri nigishimwe, mu gihe ikibeshya ari icyo kigawa. Ukwemera kugira umumaro , kandi uburiganya buzanira ikibi inyokomuntu. Ni ikintu cy’umugisha gushimisha imitima y’abantu , ndetse bikaba bibi iyo ubaye impamvu yo kubabara kwayo. Kuba umugwaneza n’umunyembabazi ni byiza, mu gihe kugira urwango ari icyaha.Ubutabera ni indangagaciro nziza mu gihe kubogama ari bibi. Ni inshingano za buri wese kugira impuhwe no kutagira uwo ubabaza, kandi ni byiza kwirinda ishyari n’uburyarya mu bice byose. Ubumenyi ni ingenzi ku muntu , ni ukwirinda ubujiji; kuba mu rumuri, ukava mu mwijima! Ni ikintu cyiza kuburira amaso yawe ku Mana, bikaba ubujiji mu gihe uyirengagije. Ni inshingano zacu kuyobora abantu , tukirinda kubayobya cyangwa se ngo tube impamvu yo kugwa kwabo. Hari ingero nyinshi nk’izi ngizi. H...

UBUZIMA BW’UMURYANGO N’ABANA

 Ubumwe bw’umuryango niryo shingiro rya sosiyete y’inyokomuntu. Butanga amahame shingiro ku iterambere ry’indangagaciro za ngombwa n’ububasha. Biciye mu mikorere iboneye yabwo, iterambere n’ishyirwaho ry’inkingi z’urukundo zihuza abo mu muryango, butanga ishusho nyayo ku kuri gutuma umuntu abaho neza agatera imbere bidasize n’abandi. Akamaro ka ngombwa mu muryango ni ukurera abana bashobora kuwigirira uruhare n’inshingano mu kwaguka ku buzima bwe bwa roho no kugira uruhare rufatika mu iterambere rigezweho. ‘Abdul- Baha yagaragaje ko umubyeyi w’umugore n’umugabo bakwiye “Nk’inshingano… birakenewe gukora ibishoboka byose ngo batoze umwana w’umukobwa kimwe n’umwana w’umuhungu”, ni ababyeyi b’Ababaha’i , bakwiye kuba maso no gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda. Gusa ariko uburezi bw’abana ntibureba gusa ababyeyi ahubwo n’umuryango mugari babarizwamo ni inshingano zawo by’umwihariko  Ababaha’i baba hafi aho baba bakwiye kwita kuri iki kintu.  Byongeye kandi,...