Buri muntu wese aba afite umuryango abarizwamo kandi akagira uruhare mu mu buzima bwa sosiyete. Umuntu afata iya mbere mu nshingano, gufata amahirwe, akarema ubucuti ndetse akubaka umubano kandi akihuza n’abandi mu gihe cyo gukora no gufata ibyemezo.
“Kandi nk’uko ubutungane n’umwihariko wa
muntu uri mu bigize ibi ngibi, aba abarizwa mu moko ya benshi bari ku isi gusa
akaba akwiye kuba isoko y’icyiza cya sosiyete,” niko yanditse ‘Abdu’l-Bahá.
Kugira
ngo akore neza muri iki gihe cy’inzibacyuho mu mateka ya muntu, abantu bakwiye
, mbere na mbere, kwiyumvamo intego zifite ububasha butuma bo ubwabo bwite
bagera ku bukure mu kwemera n’ubumenyi ndetse no kuzana impinduka muri sosiyete.
Ibi ngibi iteka biba bikwiye kujyana muri iyi nzira y’imiterere ya sosiyete.
Ku
rwego rwa muntu , intego nyakuri igaragarira mu gutera imbera agakura- anagira
ibyo akorera inyokomuntu- mu byiza byinshi twahawe nk’impano n’Imana. Ibi bintu
harimo umusaruro ndetse n’indangagaciro ziri muri buri muntu , ndetse n’impano
n’imiterere igenda yihariye bitewe n’umuntu uwo ari we.
Bahá’u’lláh yaranditse, “ Intego y’Imana Imwe Nyakuri,Icyubahiro kibe
Icyayo,uko yigaragarije abantu ni ukugira ngo ishyire izo mbuto zihishe mu
bantu .”
Mu gitekerezo cyo guhindura sosiyete ,
intego yacu ni ugufasha ishyirwaho ry’iterambere, gushyira imbaraga
n’ubushobozi bwacu mu guteza imbere imibereho myiza y’inyokomuntu. “ Muzirikane
ibihe byose kugira ibyo mukorera buri muntu wese…” Niko ‘Abdu’l-Bahá yavuze. “ Mukiranuke,
bitari ukubyerekana gusa… nakorere ibyiza buri muntu aho aca hose, kandi
amubere umugisha. Nahindure imico ya buri wese kandi yongere ayobore intekerezo
za buri muntu.
Duharanira
ko izi ntego uko ari ebyiri zikomezwa n’ukwemera k’uko turi abantu b’umuryango
w’inyokomuntu imwe. Ibi bikadufasha gutuma twumva turi bamwe ndetse
bikanaturinda ivangura, gucirana imanza, ubuhezanguni ndetse no kwishyira
hejuru mu buryo bushobora gutuma haba impinduka. Ibyo Bahá’u’lláh
we agaragaza ko buri muntu yagakwiye gukora afasha sosiyete kugira ngo
hagerweho ukwemera n’ibikorwa birambye, ni byinshi cyane. Gutungana gusa sibyo
bisabwa; Ahubwo igikenewe kuri twe ni ugukora buri munsi ngo tugere ku rwego
rukenewe. Dusaba guca mu nzira rusange
ya serivise- dufashanya kugira ngo duterere imbere hamwe, mu bugwaneza buha agaciro uruhare rwa buri
wese no kwirinda icyatuma twikunda.
-------------------------------------------------
Comments
Post a Comment