Skip to main content

Posts

Showing posts from 2021

Umunsi w’isezerano ku Babaha’i bose bari ku isi

  Umunsi w’Isezerano uba ku itariki 26 Ugushyingo buri mwaka kandi ukanahura n’igihe Baháʼu'lláh yatoranyaga umuhungu we w’imfura ’ Abdu’l baha nk’umurinzi w’isezerano rye.   ’ Abdu’l baha Nyuma yo gupfa kwa Baháʼu'lláh ku itariki 29 Gicurasi 1892, ububasha bwose bujyanye   no kurinda ndetse no gusigasira isezerano byasigaranwe na ’ Abdu’l baha nk’uko Baháʼu'lláh we ubwe yabyerekanye mu nyandiko ye , Kitab-i-‘Ahd ( Igitabo cy’isezerano) Mu bugwaneza, ’ Abdu’l baha yasabye Ababaha’i bose ko badakwiye kwizihiza itariki 23 Gicurasi nk’itariki ye y’amavuko ahubwo ngo ni byiza ko bayibuka nk’umunsi B á b we ubwe yitangarijeho. Ahubwo mu rwego rwo kubaha umunsi nyawo wo kwibuka , ’ Abdu’l baha yahisemo tariki 26 Ugushyingo, uyu ni umunsi uba nyuma y’amezi atandatu hibutswe ukujya mu ijuru kwa Baháʼu'lláh. Uyu munsi na none ’ Abdu’l baha yawise uw’Isezerano rya Baháʼu'lláh. Kimwe n’indi minsi mikuru icyenda yizihizwa n’Ababaha’i, nta muntu n’umwe uba ubujijwe...

Ubuzima bwa ‘Abdu’l Bahá

 Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 1844 habaye igihe kidasanzwe kandi cy’ingirakamaro mu mateka y’ikiremwamuntu. Mu mujyi wa Shiraz, Iran, Bab yatangaje intangiro y’idini rishya rizakwira ku isi hose. Saa sita za nijoro, n’ubundi muri iri joro, Muri Tehran havutse umwana. Bahá’u’lláh, mu rwego rwo guha icyubahiro se, yise umwana we ‘Abbás. Gusa nyuma uyu we yaje guhitamo kwitwa ‘Abdu’l-Bahá, bisobanuye “Umugaragu wa wa Bahá”. Mu buzima bwe yabaye intangarugero y’ibyo Bahá’u’lláh yari yarigishije. Abdu’l-Bahá  Mu bwana bwe yakuriye mu muryango wishimye kandi ubayeho neza gusa yagize ibikomere ku mutima ubwo yabonaga se atotezwa akanafungwa. Iki ni ighe abayoboke bose ba  Báb batotezwaga bazira ukwemera kwabo. Kandi se, Bahá’u’lláh, niwe wari ubahagarariye. Kubera ibi bizazane byose, mu Ukuboza 1852, Bahá’u’lláh ubwo yari afunguwe yarirukanwe nyuma ahungira i Baghdad n’umuryango we. Bahageze, mu misozi ya Kurdistan bahamaze imyaka ibiri, ‘Abdu’l-Bahá yafashe igihe gihagije cyo...

Ibyishimo ku isi kubera isabukuru ya Báb na Baháʼu'lláh

  https://www.bahai.org/

Ubuzima bwa Bahá’u’lláh

Mirza Husayn-‘Alí wamenyekanye mu mateka nka Bahá’u’lláh  yavukiye i Tehran, Iran ku wa 12 Ugushyingo 1817. Yavukiye mu muryango ukomeye ndetse mu bwana bwe yagaragaye nk’umwana ufite ubuhanga n’ubumenyi budasanzwe. Bitandukanye na se wabaga mu nzego za leta, we yahisemo gushyira imbaraga mu gufasha no kwita ku bakene. Ntabwo we yigeze agaragaza ubushake bwo kwinjira muri politike ngo agire imyanya y’icyubahiro. Nubwo atari yarigeze ahura na Bab, Mirza Husayn-‘Alí yumvise iby’inyigisho ze arangije yiyemeza kuzikurikiza ndetse aranazamamaza cyane. Tehran,Iran  Mu mwaka 1950, Bab amaze kwicirwa mu ruhame na bamwe mu bari abayoboke, cyabaye igihe ndetse na gihamya ko abari mu idini ya Kibaha’i bagombaga guhindukirira no gukurikira Bahá’u’lláh.Igisobanuro cy’iri zina Bahá’u’lláh ni “Icyubahiro cy’Imana”. Nk’uko Bab nawe yagiye atotezwa azira igikundiro yari afitiwe na Rubanda mu kwigisha ijambo ry’Imana, Bahá’u’lláh nawe niko byagenze ndetse igihe kinini yagiye afatwa agafungwa. I...

Ubuzima bwa Báb

Umwaka wa 1844 wabaye umwaka mwiza ku nyoko-muntu yose igihe habonekagaga ibyari byarasezeranyijwe kuva mu myaka ya kera. Umucuruzi wakomokaga i Perusi yatangaje itangira ry’urugendo rwe ajya i Shiraz. Aha habaye inkomoko y’igihe cy’ukwigaragaza kw’Imana kwari inzira yo guhindura ubuzima bwa roho ya mwene-muntu. Amazina ye ni Siyyid ‘Alí-Muhammad ndetse mu mateka azwi nka Báb. Iri ni izina ry’Icyarabu ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze “Irembo”. Yavutse ku itariki 20 Ukwakira 1819 i Shiraz, Iran. Carmel,Haifa,Israel Hagati mu kinyejana cya 19, cyabaye igihe isi yose yari iri mu bihe bigoye mu mateka yayo. Hirya no hino hari harikuba impinduramatwara zitandukanye za   politike,imibanire n’ubukungu. Aha twavuga nko mu Burayi na Amerika ya Ruguru. Ubwo ibi byabaga ku ruhande rw’imyemerere , habonetse idini ry’ukuri   ryari ryarasezeranyijwe ndetse benshi barariyoboka. Ku itariki 22 Gicurasi 1844 nibwo Báb yageze i Shiraz. Aha   ngaha bwa mbere yahakiriwe n’umusore muto Mu...

INKURU YO MURI IKI GIHE IBABAJE KANDI ITEYE AGAHINDA. IGICE CYA 3

  N’ubwo yari afite imibereho y’inyangamugayo n’iyo gukunda Imana,ukwamamara kwe byatumye agirirwa ishyari , urwango . Kubera ko yifuzaga ko bishira, yigiriye inama yo kuzimira nta we abibwiye,amara imyaka ibiri yose ajya kwiherera ku misozi ya Kurudisitani ,nta nzu n’amafaranga yo kumutunga. Inshuti ze n’abayoboke b’idini rye bamaze igihe kinini bamushaka, bamubonye abemerera kugaruka i Bagidadi . Mu gihe cy’imyaka irindwi , yateye inkunga abayoboke ba Bab ndetse n’Abayisilamu , Abayahudi , Abakirisitu n’Abazorowasitiri. Kubera icyubahiro n’urukundo bari bamufitiye,abanzi be baramurakariye cyane. Bagerageje kenshi kumwirukana no kumwica ariko birapfuba. Ibirego bamuregaga ku bategetsi b’u Buperusi, aregwa ko ashaka kugandishiriza ubutegetsi bw’igihugu, byatumye bamwirukana bamucira kure cyane, i Konsitantinopuli. Mu gihe cyo kuva i Bagidadi niho yahishuye urwego rwe n’Ubutumwa bwe. Icyo gihe yafashe izina rya BAHAU’LLAH risobanura “Ikuzo ry’Imana”. Mu murwa mukuru wa Turikiya,...

Itandukanye n'ibibi by'isi

  Yewe mugaragu wanjye! Itandukanye n’ibikuboshye kuri ino si, kandi utandukanye roho yawe n’ubwibone. Fata ayo mahirwe kuko atazakugarukira na rimwe. (BAHA'U'LLAH The Hidden Words ,No.40)

UBUNTU BW'IMANA

  Yemwe bantu! Muri uyu munsi w’umugisha kandi udasanzwe, mwikwibuza ingabire mwahawe n’Uhoraho w’Ubuntu bwinshi. (BAHA'U'LLAH,Tablets of BAHA'U'LLAH,p.85)  

Rubavu bijihije umunsi mukuru wa Nawruz mu byishimo bidasanzwe

Ku wa gatandatu tariki 20 Werurwe 2021 mu Karere ka Rubavu bizihije itangira ry’umwaka mushya, bijyanye n’imyemerere y’Idini y’Ababaha’i. Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo dore ko n’abandi bo mu yandi madini bose bari bahawe ikaze kuri uyu munsi udasanzwe. Uyu munsi twagereranya n’Ubunani ku b’iyindi myemerere, watangijwe n’isengesho hakurikiraho gusangira ibyo kurya no kunywa ku bari bitabiriye. Barumbi Ekumeni Badipi Amédée,Umubaha’i w’i Rubavu, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye yavuze ko uyu uba ari umwanya mwiza wo kwishima ndetse no gusangira n’inshuti n’imiryango.                                 Barumbi Ekumeni “Uyu si umwanya w’inyigisho. Ahubwo turishimira umwaka mushya kuko nibwo isi iba itangiye kuzenguruka izuba mu gihe kingana n’iminsi 365. Mwese mbifurije umwaka mushya muhire.” Niko  Barumbi yavuze. Umwe mu baturage bitabiriye uyu munsi mukuru yavuze ko yumva anyuzwe mu mutima ndetse ko a...

INKURU YO MURI IKI GIHE IBABAJE KANDI ITEYE AGAHINDA. IGICE CYA 2

Bamukuye mu gasho bari bamujugunyemo i Tabriz , iyo mbohe yavugaga ko “ Nta bubasha na bumwe bwo ku isi bwayibuza kuvuga mbere y’uko aha umunyamabanga we inyigisho ze zose”. Hano niho habaye igitangaza. Yari amanitse ku mugozi kugira ngo araswe, bamurasa urufaya rw’amasasu 750.Ariko BAB ntiyapfa.Nta n’ubwo yanakomeretse. Uretse ko umugozi wacitse. Icyo gitangaza si Ababaha’i bagihamije gusa, ahubwo cyanabonywe n’imbaga y’abantu ibihumbi icumi barebaga icyo gihano.     Kubera ko abarinzi bari bumiwe kubera ibyo bamaze kubona, bagombye kongera gushaka undi mutwe w’abasirikare kuko umutwe wa mbere wari wanze kongera kurasa, ibyo byatumye BABA ashobora kurangiza nta nkomyi ikiganiro yagiranaga n’umwigishwa we.      Bongeye kumujyana aho yagombaga kurasirwa, nibwo bamurashe ahita apfa. Hari ku itariki 9 Nyakanga 1850,ahagana saa sita.Mu gihe yigishaga na nyuma y’aho,abamwemeye bahowe Imana, barenze ibihumbi makumyabiri: abagabo, abagore n’abana.    Nubwo nt...

IBYANDITSE MU NYANDIKO ZA BAHA'U'LLAH

  Ndahiye ubutabera bw'IMANA ! Isi n'ubwirasi bwayo ,n'ikuzo ryayo, n'ibyishimo byose ishobora gutanga, imbere y'IMANA , ibyo byose nta gaciro bifite kurusha ak'umukungugu n'umuyonga. Ibyo byose biragayitse kurushaho. Iyaba imitima y'abantu yashoboraga kubyumva ! Yemwe bantu ba BAHA, nimwisukure rwose imyanda yo mu isi n'ibyayo byose. IMANA ,ubwayo yambera umugabo, ibintu byo ku isi ntabwo bibakwiriye. Mubirekere rero ababyifuza ,maze muhange amaso yanyu kuri iri yerekwa rizira inenge kandi rishashagirana. Ikibakwiriye ,ni urukundo rw'IMANA n'urw'Uwabaye ukwigaragaza kwa kamere yayo, kimwe no gukurikiraza ibyo yashatse kubategeka, niba mushobora kubimenya. Vuga uti : Ubugororoke n'ikinyabupfura bibabere umutako . Ntimukambure ikanzu y'ubutabera n'i'y'ubworoherane, kugira ngo imibavu myiza y'ubutungane isendere ku bintu byose byaremwe iturutse mu mitima yanyu.vuga uti: Yemwe bantu ba BAHA, mwirinde kugendera m...

Ibyahanuwe n'Intumwa y'Imana kuri ibi bihe turimo

   Abantu benshi hirya no hino ku isi bafite ubwoba no guhangayika kubera ubuzima bubagoye. Gusa ku bemera bakanizera Imana bazi impamvu. Ibyo tubona uno munsi byavuzwe n'Intumwa y'Imana BAHA'U'LLAH. Iyi nkuru iri munyandiko za BAHA'U'LLAH ivuga ibyahanuwe bijyanye n'ibi bihe turimo igira iti : "Isi iri ku gise,akababaro kayo kariyongera buri munsi. Yahindukiriye ubuhakanyi n'uburiganya. Ariko turasanga ubu ngubu atari ngombwa guhishura uko bizagenda . Izakomeza kwinangira igihe kirekire mu buriganya bwayo ,ubwo isaha yategetswe izaba igeze ,ako kanya ,hazaboneka ikizahindisha umushyitsi bene muntu bose. Icyo gihe kandi,icyo gihe cyonyine niho ibendera ry'Imana rizazamurwa, icyo gihe kandi, icyo gihe gusa ,INYOMBYA yo mw'Ijuru izumvikanisha indirimbo yayo inyuze amatwi."

INKURU YO MURI IKI GIHE IBABAJE KANDI ITEYE AGAHINDA. IGICE CYA 1

     Niba ikimenyetso kigaragara cy’ukuri kw’Intumwa y’Imana gituruka ku bushobozi bw’ingaruka zayo ku bantu, nta na rimwe icyo kimenyetso kigeze kiboneka mu mateka y’Amadini ari ku isi ngo gihwane n’icyatanzwe na BAB na BAHA’U’LLAH.      Idini Baha’I imaze imyaka irenga ijana na mirongo ine gusa, nyamara ryakwiriye ku isi yose. Mu mijyi myinshi n’imidugudu, abayoboke b’amadini yose, bemeye ko ari cyo cyuzuzo cy’ibyiringiro byabo by’ingenzi n’umwanzuro w’ibyasezeranijwe n’amadini yabo bwite.      Mu gutera imbere kw’abantu, buri gihe amateka arongera akagaruka. Tubona ibihe biba ibindi.Ibihe byo kugwa n’ibihe by’ikuzo. Ni ko bigenda mu mateka y’amateka. Ibihe birasimburana.Ukwemera kwa Baha’I ntiguhinyuza iryo tegeko ubwo, Ali Muhamadi (1819-1850) yemezaga   umuyisilamumu mugoroba wok u wa 23 Gicurasi 1844. I Shirazi (u Buperusi) ko ari we wasezeranijwe bavuze mu buhanuzi n’inyandiko za kera, Yatangaje igihe cy’isozwa ...

Ibyo umushakashatsi nyakuri akwiye gukora

Ubushize nibwo twababwiye ibijyanye n'inzira y'ubushakashatsi nyakuri. Reka na none dukomeze kurebera hamwe ibyo uwahisemo kujya mu bushakashatsi bw'inzira y'ukuri akwiye gukora. Agomba kandi kweza ibitekerezo bye ku buryo bidasigaramo agasigisigi na kamwe k'urukundo cyangwa k'urwango,kugira ngo urukundo rutamugusha mu ikosa, cyangwa urwango rukamucisha hirya y'ijuru.Ni bangahe , nk'uko ushobora kubyirebera kuri uyu munsi,ku bw'urukundo cyangwa ku bw'urwango,bibujije kwitegereza Uruhanga ruhoraho kandi baciye kure y'abagaragaza amayobera y'IMANA, bakazerera batagira kiyobora mu butayu bwo kuyoba n'amazinda. Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri izi nimero zikurikira:  + 250 788590588,  + 250 788438300. Igihe ushaka kugira icyo uvuga ku nkuru umaze gusoma ujya ahagana hasi handitse "post a comment" E-mail yacu ni :  aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose.