Yemwe abatowe n’abaturage kugira ngo mubahagararire muri buri gihugu!Mujye inama,maze mu byemezo byanyu byose,ntimugire ikindi mwitaho uretse igifitiye bene-muntu akamaro kandi mu buryo hatunganywa imibereho yabo, niba mubarirwa mu bashakana ubwitonzi ubutabera.Murebe mu isi ishusho ry’umubiri w’umuntu , wari muzima mu iremwa ryawo,hanyuma ukaza kubabazwa n’imvururu n’indwara zikaze, bitewe n’impamvu zinyuranye. Nta munsi n’umwe, imibare y’uwo mubiri urwaye yigeze yoroshywa kandi,igikabije kurushaho, imibereho yawo yazahajwe n’umuti w’abaswa, bibeshya cyane,bagakurikiza ibitekerezo byabo bwite.Kandi rimwe na rimwe, kubera imiti y’umuganga ushoboye,iyo iyo ndwara yakiraga mu gace kamwe k’umubiri , ibindi bice byasigaraga bizonzwe n’icyo cyago. Ubu tuyibona, yifatiwe n’abayobozi basinze ubwirasi, badashobora kureba inyungu zabo kandi bikabagora kwemera ihishura ribarenze,babonamo umuhigo wa gahunda iriho ubu. Igihe cyose umwe muri bo agerageje...